Image default
Politike

Mali: Agatsiko k’abasirikare kafashe bugwate Perezida, Ibrahim Boubacar Keïta na Minisitiri w’intebe

Perezida Ibrahim Boubacar Keïta na Boubou Cissé bahagaritswe n’agatsiko k’abasirikare bigometse ku butegetsi kabasanze mu rugo rwa perezida  mu gitondo cyo kuri uyu wakabiri, aho aka gatsiko k’abasirikare kabanje kwigarurira ikigo cya gisirikare gikomeye kibarizwa mu birometero 15 uvuye i Bamako, umurwa mukuru w’igihugu cya Mali.

Perezida wa Mali na Minisitiri w’intebe we bafashwe n’agatsiko k’abasirikare kigometse kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, mu masaha ya nyuma ya saa sita i Bamako.

Aba bayobozi babiri bakaba batwawe n’abo basirikare mu modoka za gisirikare z’imitamenwa zaberekeje mu kigo cya gisirikare cya Kati, bakaba bafatiwe bombi mu rugo rwa Perezida i Bamako.

Mu gitondo, aka gatsiko k’abasirikare kabanje kwigarurira, ikigo cya Kati giherereye mu birometero 15 uvuye i Bamako, hanyuma kifatanya n’abasirikari bari bari muri iki kigo berekeza mu mujyi rwagati mu modoka za gisirikare aho bakiriwe n’amashyi y’urufaya y’abamaze amezi bigaragambiriza ku rubuga rwitiriwe ubwigenge basaba Perezida wa Mali kwegura.

Abasikare ba Mali bagera ku rubuga rwitiriwe ubwigenge i Bamako (ifoto ya AFP)

Abayobozi b’ibihugu benshi mu bagize umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO/ECOWAS, bamaganye igikorwa cyose cyatuma havaho ubuyobozi bidakurikije itegeko nshinga rya mali.

Ibi byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa aho yasabye abasirikare gusubira mu bigo byabo byihuse hirindwa ihirikwa ry’ubutegetsi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yunzemo asaba amahanga yose guhaguruka akarinda Mali gushakira ibisubizo by’ibibazo bamaranye minsi mu gukoresha imbaraga za gisirikare.

Mbere y’uko ahagarikwa, Minisitiri w’intebe wa Mali yari yumvikanye asaba abasirikare kwirinda gukoresha intwaro ndetse abasaba kuyoboka inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gukemura ibibazo mu buryo bw’abavandimwe.

N’ubwo kuva mu mwaka wa 2012 Mali yazengerejwe cyane n’imitwe yitwaje intwaro byatumye haduka umwuka mubi wagiye urangwa n’imyigaragambyo ya hato na hato, iyadutse mu mezi atatu ashize yo ntiyari isanzwe kuko yari igizwe n’ingeri zose harimo abakuru b’amadini, abanyapolitiki batari mu butegetsi, imiryango itegamiye kuri leta n’amashyirahamwe ashingiye ku mirimo.

Aljazeera yatangaje ko abigaragambya basaba Perezida kwegura kandi ntibashaka kugirana na we ibiganiro; iyi myigaragambyo ikaba iherutse guhitana abantu babarirwa hejuru ya 10.

Twabibutsa ko mu ba Perezida 6 bayoboye Mali kuva yabona ubwigenge, umwe rukumbi ari we warangije manda adahiritswe ku butegetsi.

Nizeyimana Alexis

Related posts

Minisitiri yatumijwe n’Abadepite ngo atange ibisobanura kuri service z’ubutaka zidahwitse

Emma-Marie

ICRC advocates for adaptation of IHL to emerging warfare technologies

Emma-Marie

Coronavirus – ONU iti ‘Isi ishobora guhura n’amapfa twumva muri Bibiliya’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar