Image default
Mu mahanga

IRAN: Umuhanga mu bya nikleyeri yishwe hakoreshejwe telecomande

Iran yemeza ko Israel n’umutwe utavuga rumwe na leta ukorera mu buhungiro bakoresheje ‘remote control’ mu kwica bategereye Mohsen Fakhrizadeh wari umuhanga wo hejuru wa Iran mu bumenyi bwa nikleyeri, ku wa gatanu.

Ali Shamkhani, umukuru w’urwego rushinzwe umutekano rwa Iran, yavuze ko abagabye igitero “bakoresheje icyuma cy’ikoranabuhanga” ubwo imodoka ya Fakhrizadeh yaraswaga iri mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Tehran.

Yabivugiye mu muhango wabaye ku wa mbere wo gushyingura uwo muhanga Israel yashinje gufasha Iran gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ibanga.

Israel ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byo ishinjwa byo kugira uruhare mu rupfu rwe.

BBC yatangaje ko mu ntangiriro y’imyaka ya 2000, Fakhrizadeh yagize uruhare rukomeye muri gahunda ya nikleyeri ya Iran, ariko leta ya Iran ishimangira ko iyo gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro.

Imaze igihe yarafatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bigamije kuyibuza gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Uwo muhanga muri siyansi yapfuye gute?

Imvugo za Iran ku byabaye zarahindutse cyane, ariko bigaragara ko Fakhrizadeh yakomerecyejwe bikaza kumuviramo urupfu ubwo imodoka ye yamishwagaho amasasu mu mujyi wa Absard, mu burasirazuba bwa Tehran.

Muri icyo gitero, bitangazwa ko igisasu cyari mu modoka y’ikamyo ya ‘pickup’ yo mu bwoko bwa Nissan cyanaturitse.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanda wuzuyemo ibice by’imodoka n’amaraso, ndetse n’imodoka yatobowe n’amasasu.

Mbere na mbere, minisiteri y’ingabo ya Iran yatangaje ko habayeho kurasana hagati y’abarindaga Fakhrizadeh n’abagabo benshi bitwaje imbunda.

Inkuru imwe yo muri Iran isubiramo amagambo y’ababibonye bavuga ko “abantu bari hagati ya batatu na bane, bivugwa ko ari abakora iterabwoba, bishwe”.

Nyuma, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko uwo wari umuhanga muri siyansi ahubwo yishwe n'”imbunda ya ‘machine gun’ [mitrailleuse] irashishwa na ‘remote control'” cyangwa intwaro “zigenzuwe n’icyogajuru”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Utarakingiwe Covid-19 ntiyemerewe gukandagiza ikirenge muri Ghana

Emma-Marie

USA: Umugabo yarashe abantu batandatu abasanze mu isabukuru

Emma-Marie

Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar