Image default
Abantu

Musanze: Covid-19 yatumye umushinga we wo gukora buji mu bimera udindira

Uwimbabazi Diane ufite umushinga wo gutunganya ibimera bitandukanye agakoramo buji zifashishwa mu kwirukana imibu, amasazi, ubuzizi n’utundi dukoko two mu nzu yifashishije ibimera, avuga ko mu gihe ubukwe, amateraniro n’ibirori byahagaritswe muri Covid-19, byatumye umushinga we udindira kubera kubura amasoko.
Nk’uko Uwimbabazi abisobanura, ngo amasoko menshi yayakuraga ku babaga bateguye ibirori nk’ubukwe, kwizihiza isabukuru , mu nsengero, kuko ngo muri izi buji akora harimo n’izitanga impumuro nziza aho bazicanye, naho izirukana imibu n’utundi dukoko zikagurwa cyane n’abaturage basanzwe.
Akomeza avuga ko aho Covid-19 yaziye hagashyirwaho amabwiriza yo kuyirinda harimo guhagarika ibirori n’ubukwe n’insengero zigafungwa yahise atangira kubura amasoko, bituma ahura n’ibihombo byatumye asezerera bamwe mu bakozi yagiraga n’abasigaye abagabanyiriza umushahara.
Yagize ati ” Covid-19 yampungabanyirije umushinga, ubundi isoko rinini narigiraga ku bakora ubukwe, kuko barazicanaga aho bakoreye hakagira impumuro nziza, mu kiliziya ahenshi naho barazicanaga n’ahandi habereye ibirori, ariko icyorezo kije ibi byose bakabihagarika natangiye kubura amasoko, urabyumva nahuye n’ibihombo, mu bakozi batandatu nagiraga nsigaranye babiri gusa, nabo sinkibahemba nka mbere kuko ibyo ninjiza byaragabanutse ni kwa kundi umuntu yanga gucika intege”.
Akomeza ati “N’ubwo ibirori, ubukwe, insengero byakomorewe kongera gukora, ariko nta baguzi dufite, kuko ubona abantu bababajwe cyane n’icyo kurya n’ibindi byangombwa byihutirwa ngo babeho, ibyo kujya mu bindi babona ko babibuze ntacyo baba bakabireka, ubu abangurira ni bake baba bashaka izo murugo zirukana imibu ariko nabo nibake cyane kuburyo bitatuma mbona ibyo nkenera byose, icyo dusaba ubuyobozi ni ukutwunganira tukabona amasoko ubundi tukirwariza”
Ikindi ngo kibakomerera nk’abagore bakizamuka mu kwihangira umurimo kimwe n’urundi rubyiruko, ngo ni uko bagorwa no kubona inguzanyo muri BDF kuko ngo ingwate akenshi basabwa ntibazibona, bitewe n’uko nta mitungo baragira nk’urubyiruko bityo agasaba ubuyobozi kubunganira bakoroherezwa kubona inguzanyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, avuga ko abakora imishinga itandukanye badakwiye gucibwa intege n’ibihe turimo, ahubwo bagaharanira gukorera hamwe kugira ngo bahuze imbaraga bazamurane.
Yagize ati ” Ntabwo abagore n’abandi bafite imishinga batangiye gukora ariko igakomwa mu nkokora na Covid-19, bikwiye kubaca intege, ahubwo ni umwanya wo gukora cyane no gutekereza bidasanzwe ku buryo bwo kunoza imishinga, ikindi abishyize hamwe ntakibananira, bivuze ko bakwiye kwishyira hamwe bakagira aho bahurira bakajya inama, bakabasha kuzamurana yaba mu bitekerezo no mu bundi bushobizi”
Uwamahoro kuri ubu abasha gukora nibura buji 200 ku munsi, gusa ngo abakozi bataragabanuka yakoraga hagati ya buji 500 na 600, ariko kubera Covid-19, yagabanyije ingano y’ibyo akora, aho buji nini ayigurisha ibihumbi bitandatu naho into ishoboka akayigurisha 600.
iriba.news@gmail.com

Related posts

Nyagatare: Uherutse gufata umugore we asambana basanze amanitse mu mugozi

Emma-Marie

Wa mugore uherutse guhagarika ubukwe bw’umugabo we yahawe abana be

Emma-Marie

Dr Kayumba Christopher yajyanywe kwa Muganga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar