Image default
Mu mahanga

U Buhinde: Abagabo bane bafashe umukobwa ku ngufu bakanamwica, bishwe bamanitswe

Abagabo bane b’Abahinde bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa umwe ari benshi no kumwica mu 2012 baraye bishwe bamanitswe.

Akshay Thakur, Vinay Sharma, Pawan Gupta na Mukesh Singh mu 2013 nibwo bakatiwe igihano cy’urupfu.

Aba bagabo bahawe iki gihano muri gereza yo mu murwa mukuru yitwa Tihar, iki gihano ni ubwa mbere gitanzwe mu Buhinde kuva mu 2015.

Umukobwa bahohoteye yishwe n’ibikomere hashize iminsi afashwe ku ngufu n’abagabo batandatu icya rimwe bari mu modoka ya bisi iri kugenda.

Iki gikorwa cyateye umujinya rubanda ndetse gituma Ubuhinde buvugurura amategeko ahana ibi byaha.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mukobwa wari ufite imyaka 23 ubwo ibi byabaga yari umunyeshuri mu ishami rya physiotherapy, itangazamakuru ryamuhaye izina rya Nirbhaya – utagira ubwoba kuko atagombaga gutangazwa umwirondoro.

Abantu batandatu barafashwe nyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Umwe muri bo, Ram Singh, basanze yapfuye ari muri gereza mu 2013, bivugwa ko yiyahuye.

Undi, yari umusore w’imyaka 17 ubwo ibyo byabaga, yarekuwe mu 2015 amaze imyaka itatu afunze, igifungo kiruta ibindi mu Buhinde ku bana.

Mu mezi macye ashize, aba bane basigaye bari bajuririye iki gihano bakatiwe mu rukiko rw’ikirenga basaba ko nibura bakatirwa gufungwa ubuzima bwose.

Gusa uru rukiko ruruta izindi rwanze ubujurire bwabo bituma nta handi bashobora kuregera. Ubujurire bwabo bwanzwe ejo habura amasaha macye ngo banyongwe.

Iminota micye nyuma y’uko bicwa kuri uyu wa gatanu mu gitondo, nyina wa Nirbhaya yagize ati “Nahobeye ifoto y’umukobwa wanjye ndamubwira nti amaherezo tubonye ubutabera”. Se we yavuze ko yongeye kugirira icyizere ubutabera.

 

Related posts

Australia: Uwafotoye abapolisi barimo gupfa yakatiwe igifungo

Emma-Marie

Kenya: Amaze kuba umwere ku gitero cy’iterabwoba kuri Westgate Mall yahise ashimutwa

Emma-marie

Burundi: Kwiyamamaza, impungenge ku ikwirakwira rya Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar