Mu ijoro ryo kuwa 28 Kamena 2020 Ibiro bya perezida w’u Burundi byatangaje abagize guverinoma nshya, biganjemo abava mu ishyaka riri ku butegetsi, hafi 30% ni abagore, umwe muri bo akaba ari umutwakazi.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Burundi muri guverinoma hashyizwemo uturuka mu bwoko bw’abatwa, akaba yitwa Imelde Sabushimike, yagizwe Minisitiri ushinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, abatwa bo mu Burundi bagaragaje akanyamuneza bagira bati “Ku nshuro ya mbere mu mateka, dufite minisitiri muri guverinoma y’u Burundi ukomoka mu bwoko bw’abatwa turishimye cyane. Tukwifurije ishya n’ihirwe nyakubahwa Immelde. Wakoze cyane nyiricyubahiro Perezida Evariste Ndayishimiye”.
Mu bandi bagize Guverinoma y’u Burundi ntitwabashije kumenya ubwoko bwabo, gusa Itegekonshinga ry’u Burundi riteganya ko guverinoma iyoborwa na minisitiri w’intebe, abayigize bakaba batagomba kurenga 60% b’Abahutu na 40% b’Abatutsi.
Guverinoma y’u Burundi yari isanzwe igizwe n’abaminisitiri 23, iyatangajwe mu ijoro ryacyeye igizwe na 16 (ushyizemo na minisitiri w’intebe) harimo batandatu bari basanzwe muri guverinoma.
Mu bagize iyi guverinoma abagera kuri 13 muri 16 bakomoka mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, nta urimo uva mu ishyaka CNL ryari rihanganya bikomeye mu matora na CNDD-FDD.
Iriba.news@gmail.com