Image default
Ubuzima

Covid-19: Muri Kasho zo mu Karere ka Ngoma hagaragaye abanduye coronavirus bagera kuri 72

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abanduye coronavirus ubu bageze ku 1.001, ku nshuro ya mbere haraye habonetse abanduye benshi ku munsi umwe harimo n’abafungiye muri za kasho zo mu Karere ka Ngoma.

Mu ijoro ryakeye tariki ya 29 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, byagaragaje ko abanduye Covid-19 bagera ku 101 harimo abagera kuri 72 bafungiye muri za kasho zo mu karere ka Ngoma. Akaba ari ku nshuro ya mbere iki cyorezo kigaragaye ahafungiye abantu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye Radio Rwanda ko abo bafunze banduye bifitanye isano n’abamaze iminsi batangazwa banduye bo mu gace ka Rusumo kari ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Mu bwandu bushya bwagaragaye ejo harimo 22 bo mu mujyi wa Kigali.

Dr Sabin yavuze ko abantu 22 bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ½ ni abo mu mirenge yashyizwe muri gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo mu Karere ka Kicukiro no mu Karere ka Nyarugenge. Abandi ni aho usanga nk’umuntu umwe wari waranduye yaranduye undi babana cyangwa bakorana”.

Avuga ku banduye bagaragaye muri za kasho yagize ati “Ndagirango nanasobanure neza ko atari muri gereza ahubwo ni ahantu hacumbikirwa abafungwa mu gihe baba bagikurikiranweho ibyaha baregwa cyangwa se andi makosa ntabwo ari muri gereze ni muzo bita za kasho”.

Yakomeje avuga ko ikigiye gukorwa ari ukumenya aho uburwayi bwaba bwarakomotse kugirango ababa barahuye nabo bafungwa babe bapimwa. N’ibindi byiciro mu ntara y’iburasirasuba byegereye umuhanda wambukiranya umupaka bikaba bigomba gupimwa.

Uyu muyobozi yanavuze ko uwakumva imibare y’abantu 101 banduye bagaragaye ko banduye coronavirus ku munsi w’ejo, adakwiye kuvuga ngo byacitse “ni umubare uri hejuru nibyo ku munsi umwe ariko ni umubare unatwibutsa ko ubu burwayi bushobora kugera aho ariho hose. Buri wese aho ari mu kazi ke, aho atuye agomba kwirinda kugirango ubu burwayi tuzabutsinde ntabwo ari urugamba rw’umuntu ku giti cye”.

Leta y’u Rwanda yazamuye ubushobozi bwo gupima iyi ndwara aho kuva tariki 14 Kamena ku munsi hafatwa ikigereranyo cy’ibipimo hagati ya 3,000 na 4,000.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 1001 banduye mu bipimo 140 249 bimaze gufatwa, 443 barayikize mu gihe 556 bakiri mu bitaro naho babiri bitabye Imana.

Ibimenyetso byayo ni umuriro, inkorora no kunanirwa guhumeka neza ni byo bivurwa bigakira mu gihe iyi virus igenda ipfa mu mubiri igashira.

Kimwe n’uko nta muti cyangwa urukingo biraboneka bivura virus itera ibicurane bisanzwe, coronavirus nayo ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Abajyanama b’ubuzima bagiye kwigishwa gukumira no gupima icyorezo COVID19

Emma-marie

Mu masoko akomeye mu  Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abanduye Covid-19

Emma-marie

Kuramba birashoboka ariko hari ibyo ugomba kwitwararika

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar