Image default
Iyobokamana

ADEPR-Gasabo: Haravugwa ubusumbane mu guhemba abapasiteri muri ibi bihe bya Covid-19

Bamwe mu bapasiteri n’abavugabutumwa bo mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Gasabo baravuga ko abari ku rwego rumwe imishahara yabo isumbunana muri ibi bihe bya Covid-19 bagatunga agatoki icyo bise itonesha muri iri Torero.

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye amafaranga y’amaturo na 1/10 yatangwaga n’abakirisitu agahemba abashumba, abapasiteri, abavugabutumwa n’abandi bakozi bo mu Itorero rya ADEPR agabanuka kubera ko imirimo ko imirimo imwe nimwe abayoboke b’iri torero bakuragamo amafaranga yamaze igihe kitari gito ihagaze kubera gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ indi ikaba nanubu igihagaze.

Uku guhagarara kw’imirimo imwe n’imwe ariko ntikwabujije ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR gusaba abayoboke baryo gutanga amaturo nkuko bigaragara mu butumwa babaha bugira buti “Uramutse ufite ishimwe, ituro cg icyacumi wanyarukira ku rusengero ugakoresha umudiyakoni uhoraho cyangwa ugakoresha Momo ifite sim card ibikwa n’u mudiyakoni uhoraho. Ibaruye ku mazina ya […].”

“Hari ubusumbane mu mishahara bushingiye ku itonesha”

Abapasiteri n’abavugabutumwa bo Itorero ry’Akarere muri ADEPR Gasabo twaganiriye bakifuza ko amazina yabo agirwa ibanga, bavuze ko muri ibi bihe badahembwa imishahara yabo nk’uko bari basanzwe bayihembwa bakinubira icyo bise ‘ikimenyane n’ubusumbane mu mishahara’.

Abo twaganiriye amazina yabo badusabye ko tutayatangaza muri iyi nkuru.

Hari umupasiteri watubwiye ati “Mbere ya corona nahembwaga 400.000 FRW ubu hari n’igihe ntabona ½ cyayo. Igiteye agahinda ariko nuko iyo uganiriye na mugenzi wawe mukora muri paruwase imwe akubwira ko we yahembwe umushahara wose cyangwa se arenga ½ ibi rero bikwereka ko mu itorero ryacu harimo umudayimoni w’itonesha n’ikimenyane tutazi igihe azaviramo”.

Umuvugabutumwa ‘Mwarimu’ nawe yaratubwiye ati “Umushahara wanjye ni 125.000 FRW ariko kuva corona yatera sindahembwa 100.000 FRW mu gihe bagenzi banjye dukorana bambwira ko bo bayahembwa. Ubusumbane mu mishahara ni ikibazo gikomeye mu itorero ryacu nuko nyine umuntu yiyumanganya nk’umukozi w’Imana”.

“Dusaranganya ibihari nta busumbane”

Umushumba w’Itorero ry’akarere muri ADEPR Gasabo, Rev.Past. Rutayisire Pascal, yabwiye Iriba News ko ibivugwa n’aba bapasiteri atari ukuri.

Yagize ati “Habayeho ingaruka za covid-19 nibyo ntabwo bagihembwa amafaranga bahembwaga mbere, ahubwo twebwe aba Gasabo bakabaye bashima Imana kubera ko twabahembye ku kigero gihari nta muntu usumbanyisha n’undi. Urugero nko mu kwezi gushize twabahembye 50% y’ ayabonetse yose dusaranganya ibihari nta busumbane burimo”.

Re.Past Rutayisire Pascal

Covid-19 yatumye leta ifata ingamba zo guhagarika amahuriro y’abasenga, amadini amwe yahise aca undi muvuno wo gusaba abayoboke bayo gutanga amaturo bakoresheje mobile money cyangwa bakayanyuza kuri konti bahawe.

Gusaba abayoboke b’amadini amaturo muri ibi bihe bya covid-19 ni ingingo itaravuzweho rumwe hagati y’abo bayoboke n’ababayobora ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

Related posts

Nyarugenge: Bishop Mukabadege yatawe muri yombi

Emma-marie

Israel Mbonyi avuze ikintu gikomeye ku madini

Emma-marie

Iwawa: ADEPR yabatije abasaga 200 bahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar