Image default
Amakuru

Imikoranire ya  Hinga Weze na Equity Bank yitezweho kuzamura umusaruro mu buhinzi n’ubworozi

Ubufatanye hagati ya Hinga Weze na Equity Bank bwo gutanga inguzanyo ya miriyari 2,520,000,000 ku bahinzi, kuri koperative z’abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bwitezweho kuzamura umusaruro ku bahinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa Hinga Weze Daniel Gies avuga ko ibi ari  ibyakozwe na Hinga Weze ku bufatanye na Equity Bank kugira ngo ifashe abahinzi kugera ku nguzanyo zitangwa na banki.

Iyi nguzanyo izafasha abahinzi babigize umwuga barimo abahinzi b’ibirayi, ibigori,  imbuto n’imboga ndetse n’abakora ubworozi bushingiye ku nkoko.

Amasezerano y’ubufatanye yasinywe tariki ya 30 Kamena 2020 Equity Bank yiyemeje korohereza abahinzi 5000 kubona inguzanyo ya miriyoni 500,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe koperative 25 z’abahinzi zizabona inguzanyo ya miriyoni 300,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari n’abandi 5  bakusanya umusaruro bazabona inguzanyo ya miriyari 1,500,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abacuruza inyongeramusaruro 110 bazabona inguzanyo ya miriyoni 220 000 000.

Muri ubwo bufatanye, abahinzi 10 000 na koperative 50 bazahugurwa mubyo gufata neza umusaruro, kuwuhunika ndetse n’ibijyanye n’imicungire ya koperative.

Hinga Weze mu bufatanye bwayo n’ibigo by’imari 25 byafashije abahinzi kubona inguzanyo ya miriyari 3,587,580,000 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu by’ubuhinzi. Indi nguzanyo ingana na miriyari 5,650,000 y’amadolari y’amerika y’uruhererekane nyongera gaciro mu buhinzi no gutera inkunga ibijyanye n’ubuhinzi izakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Abahinzi 41,552 bafashijwe mu bijyanye n’ibigo by’imari iciriritse. Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu abahinzi 63,746 bazagerwaho n’iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Namara Hannington yashimye imikoranire  na Hinga Weze.

Yagize ati : “Hinga Weze nk’umushinga bafite ubumenyi bukenewe mu buhinzi n’ubworozi natwe tukagira ibyo tuzi nka banki mu gutanga inguzanyo no gufasha abantu mu iyishyura n’iyishyurana. Uyu munsi rero twaje ngo dushyire hamwe ingufu zacu, ubumenyi bwacu n’ubushobozi bwacu turebe uburyo tuzafasha abagenerwabikorwa bacu b’abahinzi n’aborozi.”

Akomeza yungamo ati : “Uko bizagenda rero nk’uko bisanzwe, ntawe tuzashyira ku gahato ngo nafate ideni rya banki kereka urikeneye twamaze no kubona uburyo azakoresha amafaranga banki imuhaye akunguka kandi akabasha kwishyura banki ideni yahawe.”

Akomeza avuga ko  ubumenyi n’ubufatanye bakesha Hinga Weze nk’umushinga ari  ugufashanya kugira ngo ibindi byose bijyanye n’ubumenyi buke cyangwa imirimo abahinzi n’aborozi bakora babibafashemo bityo, nabo  ibijyanye no gutanga amafaranga no gufasha abantu kwishyurana babikore.

Yagize ati : “Nidufatanya twese uko turi batatu, abagenerwabikorwa, abahinzi n’aborozi na Hinga Weze natwe nka banki dufatanyije hamwe tuzateza imbere Abanyarwanda, duteze imbere abahinzi n’aborozi bityo, duhashye ubukene.”

Avuga ko ubusanzwe bakoranaga n’abahinzi n’aborozi mu rwego rudashimishije kuko bakoranaga n’abahinzi n’aborozi bageze ku rwego rwishoboye bafite ibikorwa biteye imbere ariko kubera ko Hinga Weze ifite abahinzi n’aborozi bashobora gukora ibikorwa bito ngo bagiye  gufatanya barebe uko abo batoya nabo baba banini.

Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.

Rose Mukagahizi

 

Related posts

How To Update Your Skincare Routine For Autumn

Emma-marie

Abagabo bavuga ko iyo umugore agiye mu nzego zifata ibyemezo batakaza ubugabo -RWAMREC

Emma-Marie

Bigeze he ibyo guhindura imigezi y’u Rwanda urubogobogo?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar