Image default
Abantu

Ethiopia: Umuhanzi wari ukunzwe cyane yishwe arashwe urufaya rw’amasasu

Hachalu Hundessa, umwe mu bahanzi bakunzwe muri Ethiopia, yaraye yishwe arashwe, ibi byatumye mu gitondo uyu munsi ku wa kabiri haba imyigaragambyo mu murwa mukuru Addis Ababa.

Hundessa, usanzwe ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku bitaro ariko biba iby’ubusa apfa azize ibikomere.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yihanganishije umuryango wa Hundessa, avuga ko yari umuhanzi “w’igitangaza”.

Hundessa w’imyaka 34 yari impirimbanyi y’ubwisanzure n’uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bw’aba Oromo, mu myigaragambyo yo mu bihe bishize nibwo yamamaye kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bw’impirimbayi.

Mu gitondo uyu munsi ku wa kabiri, abantu benshi bavuye mu bice bitandukanye bagana rwagati mu murwa mukuru Addis Ababa no ku bitaro bya St Paul aho yajyanywe, bigaragambya bamagana iyicwa ry’uyu muhanzi, polisi ikoresha imyuka iryana mu maso mu kubatatanya. Internet nayo yafunzwe mu gihugu hose.

Mu biganiro yaherukaga gutanga mu itangazamakuru, uyu muhanzi yavuze ko yabwiwe kenshi ko azicwa ndetse hari ubwo yarokotse igikorwa cyo kumwica.

Abigaragambya barashinja leta uruhare mu kwica uyu muhanzi. Polisi yataye muri yombi abantu benshi bakekwaho kwica Hundessa.

Ubwoko bwa Oromo ni bwo bwa ba nyamwinshi muri Ethiopia bumaze igihe bwinubira gukumirwa muri politike no mu bukungu.

Kuva mu mwaka wa 2016, Ethiopia yugarijwe n’amakimbirane n’urugomo bishingiye ku moko y’abatuye iki gihugu, ibintu byokeje igitutu leta.

Urugaga ruri ku butegetsi rwageze aho mu 2018 rusimbuza uwari Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn, rumusimbuza Abiy, ukomoka mu bwoko bwa Oromo.

Kuva yagera ku butegetsi, Abiy yazanye impinduka zahinduye iyi leta yahoze ifatwa nk’irimo ikandamiza rikomeye.

Related posts

Rubavu: Umugabo yiyahuye akoresheje umugozi

Ndahiriwe Jean Bosco

umukuru wa WHO yavuze uko abasirikare ba Eritrea bishe nyirarume

Emma-Marie

Vladimir Putin na Yevgeny Prigozhin bari gukina iyihe filime ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar