Image default
Politike

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 14 abaturabe babyo bemerewe gukorera ingendo muri EU

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) umaze kwemeza ibihugu 14 bitari muri uwo muryango ababituye kuva ejo tariki 01/07/2020 bemerewe kuhagenda.

EU ivuga ko abaturage bo muri ibi bihugu 14 byatoranyijwe badateje akaga nubwo hakiri icyorezo cya Covid-19, Abanyarwanda bari mu bemerewe naho Amerika, Brazil n’Ubushinwa ntibemerewe. Urutondo rw’ibi bihugu ngo ruzajya ruvugururwa buri byumweru bibiri.

Abadipolomate ba EU bavuga ko biteguye kongera Ubushinwa kuri urwo rutonde mu gihe nabwo bukoze nk’ibyo ku baturage b’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Abongereza na bo bemerewe kujya mu bihugu bigize EU kuko bagifatwa nk’abaturage ba EU kugeza inzira yo kuwusohokamo irangiye neza tariki 31/12/2020.

Ibihugu EU ivuga ko abaturage babyo ubu bemerewe kwinjira mu bihugu bigize uwo muryango ni; Algeria, Australia, Canada, Georgia, Ubuyapani, Montenegro, Maroc, New Zealand, u Rwanda, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay.

Mu byashingiweho hakorwa uru rutonde, EU ivuga ko harimo uko icyorezo cyifashe n’ingamba zo kukirwanya muri ibyo bihugu, ndetse n’ibigendanye n’imibereho n’ubukungu.

Ku bigendanye n’uko icyorezo cyifashe, EU ivuga ko ibyashingiweho harimo;

EU ivuga ko inashingira ku makuru atangwa n’intumwa zayo mu bihugu.

Mu Rwanda, kuva tariki 14 z’uku kwezi kwa gatandatu minisiteri y’ubuzima igaragaza ko hafashwe ibipimo byose hamwe 52,593 muri byo habonetse abanduye 460.

Related posts

Perezida Kagame asanga guhangana n’ingaruka za COVID19 bisaba ubufatanye bw’ibihugu

Emma-marie

Kirehe: Uruganda rukora umwuka wifashishwa kwa muganga rwapfuye nyuma y’amezi 4 rutangiye

Emma-marie

Tariki 2 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abatutsi bari mu nkambi ya Kabgayi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar