Image default
Politike

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Kuri uyu wa Mbere abagize inama y’Abaperezida b’amakomisiyo agize umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika.

Iri vugurura rishingiye ku guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho yose biteganijwe ko azaba muri Kanama 2024.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yabisobanuriraga inteko rusange y’umutwe w’abadepite, minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko hari inyungu iri mu guhuza amatora y’abadepite n’aya perezida wa Repubulika.

Image

Ivugururwa ry’itegeko nshinga kandi ryanogeje ireme ry’ingingo zimwe na zimwe kugirango zumvikane neza kurushaho cyangwa zorohereze abazishyira mu bikorwa.

Zimwe muri izi ngingo harimo ijyanye nuko gusomera imanza mu ruhame bizakurwa mu mahame y’ubutabera nkuko biteganywa n’itegeko nshinga kuko atari ihame ahubwo bigume mu mategeko asanzwe y’imiburanishirize.

@RBA

Related posts

U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DR Congo

Emma-Marie

Shisha Kibondo yatumye igwingira ry’abana rigabanukaho 12.8%- Dr Anita Asiimwe

Emma-marie

Gatabazi Jean Marie Vianney ntakiri Minisitiri

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar