Image default
Ubuzima

Malariya iracyari ikibazo mu Rwanda-Video

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima,  RBC, cyasabye abaturarwanda by’umwiharimo Abaturage bo mu karere ka Gicumbi kurandura indwara ya Malariya buri wese yihereyeho kuko n’ubwo yagabanutse ikiri ikibazo ku Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa 25 Mata 2013, ubwo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mutete hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malariya bihera kuri njye”.

Dr Emmanuel Hakizimana ushinzwe ibijyanye no kwirinda malaria mu kigo cy’I Gihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yavuze ko n’ubwo imibare igaragaza ko iyi ndwara igenda igabanuka, Abaturarwanda badakwiye kwirara kuko ikiri ikibazo.

Dr Emmanuel Hakizimana ushinzwe ibijyanye no kwirinda malaria muri RBC

Yagize ati “Guhera mu 2012-2016 malariya yarazamutse iva ku bihumbi 200 igera hafi kuri miliyoni eshanu hakaba rero hari amasomo twakuyemo. Guhera 2016 kugeza ejobundi umwaka wa 2022 urangira twashoboye kuyigabanya ku buryo yagiye munsi y’abarwayi miliyoni ndetse no kubicwa nayo bavuye kuri 663,  umwaka ushize abo yahitanye bagera kuri 71 turifuza ko twagera kuri zeru ntihagire umuntu uhitanwa na malariya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Akarere ka Gicumbi kari gasanzwe katari mu Turere turagwamo malariya, ubu kari ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’abahitanwa n’iyi ndwara, Gasabo ikaba iya kabiri.

Image

Abajyanama b’ubuzima bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya Malariya

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma-Marie Bugingo, wari uhagarariye Imiryango itari iya Leta, yavuze ko nabo biyemeje kugira uruhare mu gufatanya na Leta kurwanya malariya binyuze mu bukangurambaga, aboneraho guhwitura abaturage bigira ba ntibindeba.

Yagize ati “Twese twumve ko gukoresha neza inzitiramubu ziteye umuti ari ngombwa cyane kugirango duhashye malariya, kuko hari igihe usanga inzitiramubu iri mu rugo ariko abagize umuryango ntibayikoreshe cyangwa rimwe na rimwe ntibayikoreshe neza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma-Marie Bugingo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, nawe yasabye abaturage gukurikiza inama zose bagirwa n’abajyanama b’ubuzima kandi bakagira isuku aho batuye basiba ibinogo birekamo amazi kandi bakirinda ko hari ibihuru byaba hafi y’aho batuye.

Guverineri Nyirarugero Dancilla

Raporo ya OMS/WHO yo mu Ukuboza 2022 yerekana ko malaria yishe abantu 619,000 ku isi mu 2021 ugereranyije na 625,000 mu 2020, naho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 245 mu 2020 baba miliyoni 247 mu 2021.

Umugabane w’Africa ni wo wibasiwe cyane kuko 95% by’abayirwaye mu 2021 na 96% by’abo yishe ni abo kuri uyu mugabane, mu bo yishe hafi 80% ni abana bari munsi y’imyaka 5.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 10 biyipima cyane muri Afurika

Emma-marie

Abanyarwanda bose basabwe kwambara agapfukamunwa no mu rugo

Emma-marie

Mu Rwanda abakingiwe Coronavirus nabo bari kuyandura

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar