Image default
Video

Mu minsi iri imbere gusura Inzibutso za Jenoside bizajya bikorwa no mu buryo bw’iyakure-Video

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igeze kure umushinga ugamije gusigasira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo mu minsi iri imbere gusura Inzibutso bishobora kujya bikorwa no mu buryo bw’iyakure.

Ubwo hatangizwaga umushinga wo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 28 Mata 2022 Ku bufatanye hagati ya MINUBUMWE, Imbuto Foundation, Ikigo Liquid Intelligent Technologies nacyo kiri muri uyu mushinga cyatanze ku nshuro ya kabiri ibihumbi ijana by’amadorali y’Amerika (110,513,390.00 RWF).

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko inkunga nk’iyi ikenewe cyane kuko kubungabunga inzibutso hashyirwa amateka mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari igikorwa cy’ingenzi.

Yagize ati “Liquid ni umufatanyabikorwa[…]buri mwaka batugenera ibihumbi 100 by’amadorali ashobora kwiyongera bitewe n’ubushobozi. Twagiranye ubufatanye umwaka ushize, uyu ni umwaka wa mbere dushoje. Ikoranabuhanga aho riri ni ku rwibutso rwa Gisozi gusa naho ubona ridahagije. Twaje gusanga ari ngombwa ko inzibutso zacu nazo zigomba kujya mu ikoranabuhanga ku buryo amakuru yose ajyamo.

Yakomeje avuga ko “Amakuru ajyanye n’ubuhamya, amakuru ajyanye n’amateka tugashyiramo amashusho ashobora kuboneka hanyuma abantu bagashobora kuba banazisura batiriwe bajya aho ziherereye bakazisura mu buryo bw’ikoranahanga. N’igihe bazisuye bakaba bashobora kubona ayo makuru bifashishije utwuma twabugenewe dushyirwamo amajwi, umuntu akagenda yumva ayo majwi areba n’amashusho bidasabye cyane umuntu umuyobora.”

Hari hashize umwaka hakorwa ikusanyamakuru rijyanye no gushaka amakuru yose akenewe ni ukuvuga inyandiko za cyera, amashusho, amafoto y’abishwe, n’amafoto y’abarokoye abandi kuko ngo muri iyi gahunda n’abarinzi b’igihango bagomba kujyamo.

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ati“Iyi ni intera turimo gutera itari isanzwe kugirango tujyane n’igihe kandi tujyanye n’icyo iterambere riteganya ku rwego mpuzamahanga. Ni gahunda igihe gutangirira ku nzibutso eshatu: Urwibutso rwa Ntarama, urwa Nyange, n’urwibutso rwa Murambi, uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzakomereza no mu zindi Nzibutso.”

Umuyobozi wa Liquid IntelligentTechnologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw’ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha kubika neza inyandiko n’ibindi bimenyetso by’amateka ya Jenoside.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Amajyaruguru-Iburengerazuba: Abishwe n’ibiza bararenga 100-Video

Emma-Marie

Abarokotse Jenoside hari icyo basaba u Bufaransa mu rubanza rw’umujandarume ‘Biguma’

Emma-Marie

Agahinda ka Chadia nyuma y’uko umugabo amutanye abana -Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar