Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza barasaba ubutabera bw’u Bufaransa bugiye kuburanisha Hategekimana Phillipe bitaga ‘Biguma’ kuzatanga ubutabera ‘bushyitse’ akaryozwa uruhare yagize mu iyicwa ry’ Abatutsi basaga 10,000 bari bahungiye ku musozi wa Nyamure.
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki umujandarume wari ufite ipeti rya ‘Adjudant- chef’ witwa Hategekimana Phillipe uzwi nka ‘Biguma’ agatangira kuburanishwa mu Rukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa. Abarokokeye ku musozi wa Nyamure bavuga ko iyo adatanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, benshi mu bishwe bari kurokora.
Umugore umwe mubo twaganiriye barokokeye kuri uyu musozi, ubwo Jenoside yakorwaga yari afite imyaka 13 y’amavuko, avuga ko abantu icyenda bo mu muryango we biciwe ku musozi wa Nyamure harokoka we na murumuna we gusa
Yagize ati “Kugeza tariki 27 Mata 1994 ubwo Hategekimana Phillipe yatangaga amabwiriza twari twagerageje kwirwanaho dukoresheje amabuye. Uwo mukuru wa jandarumori bitaga Biguma yategetse abaturage ngo bagote umusozi[…]niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo arapfa[…]barasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse bahunga bagahita babatema. Uwo Biguma bajya kwinjira mu mamodokayari yabazanye yarababwiye ngo mugende mushakashake no mu tubande no mu ntoki utwo ngutwo twose twirutse mutumaremo. Naramubonye nubu uwamunyereka namumenya.”
Yakomeje ati “Nkimara kumva ko yafashwe n’uburyo ubwicanyi bwabereye kuri Nyamure bwari agashinyaguro kandi haraguyemo n’umuryango wanjye n’imibereho nagize nyuma y’ubwo bwicanyi nakorewe, nabyakiriye neza[…]Nkurikije imibanire abatutsi n’abahutu b’inaha bari bafitanye numva Biguma ariwe wazanye ubwo bwicanyi.”
“Tumubona nk’imbarutso ya Jenoside inaha”
Umugore wari ubyaye gatatu, akaba yari afite imyaka 36 y’amavuko yavuze ko igitero cyari kiyobowe na Biguma cyamwiciye abo mu muryango we basaga 30 arokora umwana umwe gusa.
Yavuze ati “Yaravuze ngo tubice tubamare ntihagire umuntu usigara n’uri mu gihuru mumukuremo[…]kandi koko iryo joro baraye bica. Biguma iyo ataza n’abajandarume be ntabwo abatutsi bari gupfa. Ikintu nifuza njye nuko aryozwa ibyo yakoze nta n’ikindi.”
Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira, avuga ko Hatagekimana Phillipe bamubona nk’uwatangije Jenoside muri ako gace.
Yagize ati “Tumubona nk’imbarutso tumubona nk’itangiriro rya Jenoside kuri uno musozi wa Nyamure kuko abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho. Biguma Hategekimana Phillipe tumubona nk’itangiriro ryo gupfa kw’abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi[…]yakoranye n’ubuyobozi bwa komine Muyira bwari buyobowe na Muhutu Adalbert habaho gushishikariza intagondwa z’abahutu kuzenguruka umusozi nawe azana abajandarume bazenguruka umusozi, arangije ababera icyitegererezo arasa isasu rya mbere. Inaha n’ubwo jenoside yakozwe n’abantu benshi, imbarutso yabaye Biguma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko urubanza rwa Hategekimana Phillipe, ari isomo rikomeye ku bayobozi bagize uruhare muri Jenoside.
Ati “Yari umuyobozi mu bakwiye kuba barinda abaturage[…]biratanga isomo ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, iyo ukoze icyaha uwo waba uriwe wese hakabaho gukurikiranwa ni isomo no ku bandi.”
Uretse ku Musozi wa Nyamure, muri dosiye ya Biguma havugwamo ko yanagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ku Musozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma, akavugwaho kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, avugwa kandi mu bwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zinashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hategekimana yahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Rennes yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005 ku izina rya Philippe Manier. Mu 2018 yafatiwe muri Cameroun ajyanwa mu Bufaransa. Impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2017.
Biteganijwe ko azatangira kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa tariki 10 Gicurasi 2023.
Yanditswe na Emma-Marie