Image default
Ubuzima

Ikifuzo cya bamwe mu bagira isoni zo kugura agakingirizo

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko baterwa isoni no kujya kugura agakingirizo bakavuga mu izina bigatuma bahitamo gukoresha imvugo izimije cyangwa bagaca amarenga. Ibi ariko hari igihe bibagora bagahitamo kutakagura, bigatuma bamwe bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo kwandura Virusi itera SIDA bakifuza ko Minisiteri y’ Ubuzima yagena ahantu runaka hashyirwa udukingirizo, ugakeneye akakabona bimworoheye.

Ndimubanzi Jean Claude wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro, avuga ko adashobora kujya muri butike (Boutique) avuga ko aje kugura agakingirizo kubera isoni no gutinya amaso y’abantu, ndetse ngo rimwe na rimwe hari igihe ‘’akorera aho’’ kandi afite amafaranga yo kukagura.

Mu buhamya bwe agira ati “Mfite imyaka 24 y’amavuko ariko ntakubeshye ngira isoni zo kujya muri butike nkavuga ko nje kugura agakingirizo. Hari imvugo inaha dukunda gukoresha, uragenda ukabwira umucuruzi uti mpa ‘M2U’ kandi ari agakingirizo ushaka.’’

Ndimubanzi avuga ko bagira isoni zo kujya kugura agakingirizo

Akomeza avuga ko hari igihe ubwira umucuruzi ko ushaka ‘M2U’ ntamenye icyo umubwiye agahita akubaza numero yawe ya telefone. Mu gahinda kenshi agira ati ‘’Ibi bintu byangizeho ingaruka zikomeye kuko ubu mfite ubwandu, hari n’abandi basore nka bane nzi banduye kubera gutinya kujya kugura agakingirizo. Bibaye byiza Minisante yagena ahantu runaka hagashyirwa udukingirizo ugashaka akakabona.”

Bugingo Donald w’imyaka 21 y’amavuko na we ni uwo mu Murenge wa Kisaro, ahamya ko na we iki kibazo cy’isoni agifite.

Bugingo agira isoni z’uko agiye kugura agakingirizo akavuga mu izina abantu babibwira ababyeyi be

Abivuga muri aya magambo, ati “Ubundi inaha iyo ugiye kugura agakingirizo ugenda uvuga ko ushaka ‘M2U’ cyangwa ‘Ikaramu’, hari n’abakita ‘mituweli’. Si ibyo gusa kandi kuko hari n’igihe uca amarenga ukoresheje nk’ururimi cyangwa urutoki, ariko ikibazo dufite ni uko hari igihe umucuruzi atamenye icyo umubwiye. Iyo atabimenye njye mpitamo gukorera aho kuko sinavuga agakingirizo mu izina kuko abantu bahita batangira gutekereza icyo ugiye kugakoresha cyangwa bakabibwira ababyeyi banjye. Minisante ishyire udukingirizo ahantu runaka noneho tujye tujya kudufatayo.

“Abacuruzi baduteza abantu”

Si mu Karere ka Rulindo gusa bavuga ko batajya kugura agakingirizo bakavuga mu izina, kuko no mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana hari urubyiruko ruvuga ko iyo igiye uvuga ko uje kugura agakingirizo witwa indaya.

Mukamusana Domina atuye mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Jabana. Agira ati “Nigeze kujya kugura agakingirizo muri iduka i Nyacyonga, umucuruzi mubwiye icyo nshaka ahita ambwira ngo ‘ariko wazaretse ubusambanyi’, mbona abantu bose bari aho barahindukiye barandebye […] Abacuruzi baduteza abantu niyo mpamvu umuntu ahitamo kugenda akoresha izina ry’ikindi kintu cyangwa se agahitamo gukorera aho yagira amahirwe ntiyandure; ariko hari abo nzi banduye benshi kubera iki kibazo.”

Agakingirizo /Ifoto yo kuri Murandasi

Urubyiruko rutandukanye twaganiriye rwifuza ko inzego zishinzwe ubuzima hamwe n’itangazamakuru bahuza imbaraga bagakora ubukangurambaga bwimbitse bwo gutinyura abantu kugura agakingirizo badafite isoni.

Ikibazo ni  imyumvire

Umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Murama mu Mudugudu wa Rwarubuguza mu Murenge wa Kisaro, Dusabimana Patricie, avuga ko ikibazo abaturage bafite ari icy’imyumvire.

Abishimangira agira ati “Ikibazo gikomeye abaturage b’inaha bafite si isoni, ahubwo ni imyumvire ivanze n’ubujiji. Tugerageza kubabwira ko nta muntu ukwiye guterwa isoni no kujya kugura agakingirizo ahubwo akwiye kuziterwa no gukorana imibonano idakingiye n’uwo batashakanye kuko ashobora kwandura indwara. Ariko nyine bamwe ntibabyumva niyo mpamvu usanga hari urubyiruko dufite inaha rufite ubwandu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, asaba abaturage kudaterwa isoni no kurinda ubuzima bwabo.

Ati “Nta terambere twageraho mu gihe twaba dufite abaturage bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA cyangwa se barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Niyo mpamvu dusaba urubyiruko ndetse n’abakuze kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bumve ko nta muntu ukwiye guterwa isoni no kurinda ubuzima bwe.”

Ubwiyongere bwa Virus itera SIDA mu rubyiruko.

Tariki 2 Ukuboza 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yasabye abaturarwanda kudaterwa isoni no kujya kugura agakingirizo.

Yagize ati “Hari ikibazo abantu bakunda kugarukaho cy’uko bagira isoni zo kujya kugura agakingirizo, ariko rwose ntawe bikwiye gutera isoni kuko ni bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Si ibyo gusa kandi kuko agakingirizo gashobora no gukoreshwa mu kuboneza urubyaro.”

Urubyiruko rwifuza ko habaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugura agakingirizo badafite isoni (Ifoto kuri Murandasi

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwagaragaje ko mu Rwanda, ubwandu bushya bugaragara ku bantu 1500, abagera kuri 33% ari urubyiruko. Mu gihe abanduye virus itera SIDA muri rusange ari abantu ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94%  naho 6% bakaba badafata imiti.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Malariya iracyari ikibazo mu Rwanda-Video

Emma-Marie

“Gukoresha ururimi mu gitsina’ kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo

Emma-Marie

Gukingira abaturarwanda Covid-19 aho abagenzi bategera imodoka birarimbanije-Amafoto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar