Bamwe mu bakobwa bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahoze ari “Indaya” barahamya ko bahinduriwe ubuzima no kwigishwa umwuga wo kuboha ibintu bitandukanye mu budodo bigizwemo uruhare na ‘Bohoka Employment Initiative’.
Ni abakobwa bari hagati y’imyaka 20 -30 bavuga ko nyuma yo kumara igihe kirekire mu buzima bushaririye bwo gucuruza imibiri yabo, bahinduye icyerecyezo bigizwemo uruhare na ‘Bohoka Initiatives’ ibi babigarutseho tariki 29 Mata 2023 ubwo basozaga amasomo y’isanamitima ndetse n’umwuga wo kuboha bari bamazemo amezi atandatu.
Uwimana Claudine, ni umwe muri aba bakobwa. Yavuze ati “Nari mbayeho mu buzima bubi bwo kwicuruza mu muhanda nta cyizere nari mfite cy’ejo hazaza. Ariko aho ngereye muri ‘Bohoka’ ubuzima bwarahindutse, akazi ko kwicuruza nakoraga ndakareka[…]ubu nishimira ko nanjye ndi mu bafite umwuga bazi gukora kandi nizeye ko kuboha ibintu bitandukanye bizantunga.”
Umutoni Nadege Placidie, nawe ni umwe muri aba bakobwa. Yavuze ati “Ubuzima bwo mu muhanda ntibwari bunyoroheye kuko haberamo ihohoterwa ritandukanye[…]uyu munsi rero ndashima Mutesi Charity wadufashije natwe tukumva ko turi abantu nk’abandi. Ubu nzi kuboha ama ‘tapi’ n’ibindi bitandukanye kuburyo nshobora kwibeshyaho ntasubiye mu muhanda.”
Uwera Solange, nawe avuga ko yamaze imyaka akora uburaya ndetse ngo yabubyariyemo abana bane badahuje ba se.
Ati “Nanywaga ibiyobyabwenge by’amoko yose ubundi nkajya mu muhanda kwicuruza[…] nyuma yo kwakira agakiza no guhindura imyumvire, ubu nizeye ko ejo hazaza njye n’abana banjye tuzabaho neza tubikesha ‘Bohoka.”
Agahinda yatewe n’imvune abazunguzayi bahura nazo katumye ashinga umuryango ubafasha
Mutesi Charity, washinze ‘’Bohoka Employment Initiative’ ifasha abagore batandukanye b’abazunguzayi hamwe n’abahoze ari ‘Indaya’ avuga ko nyuma yo kwitegereza imibereho y’abagore bakora akazi k’ubuzunguzayi hamwe n’abacuruza imibiri yabo yasanze bamwe muri bo bafite ihungabana bimutera gushinga umuryango wo kubafasha guhangana n’iki kibazo.
Yavuze ati “Uyu mugore kuki yirirwa arwana na Dasso, uyu mugore kuki asubira ku muhanda ? ntabwo ar’uko abikunze. Twebwe twashatse kureba impamvu[…]uwo muntu agendana ibikomere yagiye asasira igihe kinini.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’ubushobozi bafite, batangiranye n’abagore 10 babafasha guhangana n’ihungabana bamara gukira bakabigisha umwuga wo kuboha ibintu bitandukanye mu budodo.
Akarere ka Gasabo kashimye ibikorwa bya ‘Bohoka Employment Initiative’ gasaba n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abagore bakora ubuzunguzayi n’abandi bakora akazi ko gucuruza imibiri yabo.
iriba.news@gmail.com