Image default
Abantu

USA: Umunyarwanda yahawe igihembo cya Rwiyemezamirimo mwiza ukizamuka

Mu kwezi gushize kwa Kamena, Umunyarwanda utuye muri Amerika, Maniraguha Methode yahawe igihembo cya rwiyemezamirimo ukizamuka muri Leta ya California.

Maniraguha Methode, atuye mu Mujyi wa Riverside muri Leta ya California, niwe wahawe igihembo nka rwiyemezamirimo ukizamuka kandi ufite umuvuduko wo kugeza iterambere ku baturage.

Iki gihembo yagihawe mu kwezi gushize nyuma yo gushinga ikigo kitwa ‘Current Renewables Engineering’ gitanga serivisi zo kubaka imirasire y’izuba ((solar panels) ku ngo no mu mazu ya Leta iki kigo kandi gikora ‘Engineering’ y’amabateri abika amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse na ‘station’ zisharija imodoka za electric.

, Maniraguha Methode yahawe igihembo cya rwiyemezamirimo ukizamuka muri Leta ya California.

Aganira na Iriba News, Maniraguha yagarutse ku cyatumye ahembwa. Ati “Muri make nuko company yacu yerekanye gukora neza, gukura cyane ndetse n’icyerekezo kizima muri ‘new industry’ ifasha ‘companies’ zubaka imirasire y’izuba, battery zibika umuriro ndetse na stations zishariza imodoka ziri electric”.

Yakomeje avuga ko igihembo yahawe cyamuteye akanyabugabo ko gufasha ibindi bigo n’izindi nzego kwihutisha ibikorwa byo kugeza ku baturage babikeneye imirasire y’izuba n’ibindi bijyanye nibyo akora.

Yanagiriye inama abakiri bato n’abandi bafite inzozi zo kwihangira imirimo “Niba hari ibitekerezo ufite byafasha abakiriya runaka washirika ubwoba ukabishyira mu bikorwa[…]uziga byinshi byagufasha kuba ‘successful’.”

Maniraguha Methode ni umugabo wubatse, akaba ifite impamyabumenyi yakuye muri ‘California Baptist University’ Ikigo ‘Current Renewables Engineering’ yashinze kimaze gukwirakwiza imirasire y’izuba muri Leta zigera kuri 30.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Bararwana inkundura ngo ibyo gusabwa icyangombwa cy’ubusugi mbere yo gushyingirwa biveho

Emma-Marie

Musanze: Covid-19 yatumye umushinga we wo gukora buji mu bimera udindira

Emma-marie

Gicumbi: Umwana w’imyaka 17 arasaba ubufasha nyuma yo guterwa inda n’umwarimu wamwigishaga agahita atoroka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar