Nyiramana Diane (izina twarihinduye) utuye mu mudugudu wa Bwuhira akagari ka Cyeya mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi, arasaba ko ubufasha yemerewe na leta yabuhabwa nyuma yo guterwa inda n’umwarimu wamwigishaga agahita atoroka.
Umwaka ushize wa 2019, nibwo Nyiramana yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga witwa Habaguhirwa Joseph ahita atoroka ntiyongera kuboneka. Icyo gihe inzego z’uburezi mu murenge wa Rukomo zijeje Mukamana ubufasha ariko kugeza magingo aya ntacyo yafashijwe.
Yagize ati “Maze gutwara inda inzego z’ubuyobozi zaje murugo zinyizeza kumpa ubufasha ariko narategereje amaso ahera mu kirere kandi nta mibereho dufite pe cyane cyane muri ibi bihe bya corona ubuzima burakomeye”.
Niyonzima Welaris ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukomo avuga ko ubufasha bari bamwijeje ari ubwo kumuhumuriza atari ubufasha mu bifatika. Icyakora Niyonzima akongeraho ko abaye akeneye ubufasha koko yabigaragaza agafashwa.
Yagize “Ni koko twaramusuye ariko ubufasha twamubwiye ni ubwo kumufasha kwiyakira no kumwumvisha ko nyuma y’ubwo buzima hari ubundi icyakora abaye hari ubundi bufasha akeneye mu buryo bufatika yaza ku murenge akabigaragaza agafashwa”.
Mu karere ka Gicumbi kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa munani uyu mwaka habarurwa abana b’abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure 98.
Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda kigenda gifata indi ntera mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi gaherereyemo nko muri aya mezi umunani ashize, abana 424 bari munsi y’imyaka 18 barimo n’abari munsi y’imyaka 14 barasambanyijwe banaterwa inda.
Mukandayisenga Phoibe