Image default
Abantu

Rutahizamu Sadio Mané yahaye igihugu akomokamo inkunga yo kurwanya COVID-19

Sadio Mané rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yageneye imfashanyo ya miliyoni 30 z’ama-CFA – ni arenga gato ibihumbi 41 by’amapawundi – komite y’igihugu cy’iwabo muri Sénégal yo kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Sadio yafashe icyo cyemezo cyo gutanga iyo mfashanyo “mu buryo bw’ako kanya atabanje kubitekerezaho mbere nyuma yo kubona uko ibintu bikomeje kumera” iwabo, nkuko umuhagarariye yabivuze.

Abanduye Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus bakomeje kwiyongera mu gihugu cye cy’amavuko cya Sénégal.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Sadio kandi yatangaje video ku mbuga nkoranyambaga asaba abaturage b’iwabo muri Sénégal “guhagurukira bivuye inyuma” iyo virusi.

Uyu mukinnyi watsindiye igihembo cy’uwahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka ushize wa 2019, yanagiriye inama abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yo gufata ingamba zo kwirinda.

Zirimo “gukoresha imiti yica udukoko (imigera, mu Kirundi) cyangwa gukaraba intoki nibura mu gihe cy’amasegonda 30”.

Umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye coronavirus muri Sénégal ugeze ku bantu 27, ariko babiri muri bo bamaze gukira, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu.

Ejo ku wa mbere, abategetsi bo muri Sénégal batangaje ko bahagaritse ingendo z’indege hagati y’icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika n’ibihugu byinshi by’i Burayi (Ubufaransa, Ububiligi, Espanye, Portugal n’Ubutaliyani).

Umubare w’abanduye coronavirus mu bihugu bimwe by’Afurika ukomeje kwiyongera

Banahagaritse ingendo z’indege hagati yayo n’ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika (Algeria, Tunisia), mu gihe Maroc yamaze guhagarika ingendo zerekeza muri Sénégal.

Ibikorwa byose ku kibuga Melwood cy’imyitozo cya Liverpool bijyanye n’abakinnyi n’abandi bakozi byahagaritswe.

Kandi kubera ko Liverpool ari imwe mu makipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza izwi nka Premier League, imikino yayo yarasubitswe kugeza nibura ku itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa kane, ubwo hazongera gusuzumwa niba yasubukurwa.

Hagati aho, Sadio n’abakinnyi bagenzi be bakinana muri Liverpool bakomeje imyitozo buri muntu ku giti cye.

Related posts

Ngoma: Umusore bivugwa ko yiteye icyuma nyuma yo kwimwa igitsina yapfuye

Emma-marie

Umuhanzi Bruce Melodie na ‘Slay Queen’ Shaddyboo barafunze

Emma-marie

Covid-19: Mu Bubiligi abanywi b’agasembuye bariyongereye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar