Imibare y’abishwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ikomeje kuzamuka. Abitabye Imana bamaze kuba 109. Barimo 95 b’Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye RBA ko inzu nyinshi n’inkangu byaguye ku baturage, mu karere ka Ngororero akaba ariho hapfuye abantu benshi ariko ko na Rubavu, Rutsiro na Karongi hari abantu babuze ubuzima.
Iyi nkuru turacyayikurikirana
Ifoto na Video tubikesha : Socia Media