Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Karongi baravuga ko gukoresha amakuru bagezwaho n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere byabongereye umusaruro ndetse bibarinda ibihombo bya hato na hato bahuraga nabyo kubera ubuhinzi budakozwe kinyamwuga.
Umuhinzi ntangarugero Murekezi Vincent wo mu kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera ahinga ubutaka bungana na ari 50 buri ku materasi y’indinganire, akibanda cyane ku buhinzi bw’imboga kandi akaba amaze kugira ihame ibirebana no gukurikira amakuru y’iteganyagihe.
Avuga ko mu mwaka ushize yahinze ibitunguru kuri ari 50 akabigurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 bitewe no gukora ubuhinzi akurikije amakuru ahabwa n’iteganyagihe. Ngo ni mu gihe mbere ataramenya ubwo buryo, hari ubwo kuri uwo murima yabonaga ibihumbi 200.
Yagize ati : “Amakuru y’iteganyagihe amfasha kongera umusaruro kuko menya niba imvura igwa sintere imiti kugira ngo itampfira ubusa mu gihe mbere ntajyaga mbyitaho natera imiti ikamfira ubusa, imvura yagwa ikayitwara kandi mba nayiguze amafaranga.”
Uwamahoro Marcelline, umuhinzi mu murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi avuga ko mu buhinzi bwe hari impinduka zamubayeho nyuma yo gutangira kwita ku makuru y’iteganyagihe kuko yajyaga yeza imifuka itatu y’ibigori mu gice cya hegitari ahinga none ubu ngo yatangiye kweza toni.
Yagize ati : “Kuva natangira gukurikiza amakuru y’iteganyagihe mu buhinzi nkora byangiriye umumaro kuko ntegura ubuhinzi nkurikije ikirere uko kimeze bityo, umusaruro ukarushaho kwiyongera.”
Hari n’abemeza ko umusaruro wabo wikubye inshuro ebyiri nyuma yo kwita ku makuru y’iteganyagihe kuko byoroshye kumenya igihe kiza cyo guhingira ndetse no gutera imbuto.
Nubwo bimeze bityo, ku rundi ruhande hari bamwe mu bahinzi barimo Mukashyaka Speciose, umuhinzi mu murenge wa Rubengera uvuga ko iby’amakuru y’iteganyagihe atabisobanukiwe ariko ko agize amahirwe yo kubisobanukirwa yatangira kubikora.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko amakuru y’igihe n’ikirere afasha umuhinzi mu gufata ingamba zo kongera umusaruro haba mu bwiza no mu bwinshi, harimo kuba yahitamo imbuto iberanye n’ingano y’imvura iteganyijwe, gusasira igihe imvura icitse kare, gufata amazi mu murima ndetse no kuhira, gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda akurikije amakuru yahawe n’igihe n’ikirere mu gice aherereyemo.
Yagize ati : “Umuhinzi akenera amakuru y’igihe n’ikirere kugira ngo mu igenamigambi rye ry’ubuhinzi agire ingamba zisubiza imiterere y’ikirere gihari.”
Agira inama abahinzi yo kurushaho kwita ku makuru y’iteganyagihe no gukora ibyo abasaba kugira ngo birinde ibihombo bya hato na hato.
Aboneraho gushima gahunda y’iteganyagihe kuko ifasha abahinzi kumenya amakuru y’ikirere, igihe azahingira ndetse n’ icyo azahinga bityo, akamenya gutegura igihembwe cy’ihinga cye azi ikirere uko kizaba gihagaze.
iriba.news@gmail.com