Image default
Ubukungu

Covid-19: Igihombo gikomeye kuri Nyirankundwanimana ukora isukari muri beterave

 Nyirankundwanimana Eufrasine ni umukobwa wihangiye umurimo, akaba akora isukari mu gihingwa cyitwa beterave, avuga ko Covid-19 yagera mu Rwanda yatangiye guhura n’ibihombo byamuteye impungenge ko imishinga ye ishobora guhagarara.

Nyirankundwanimana umaze imyaka irenga ine atangiye imishinga ye, yakoreshaga abagore barenga 30 barimo n’abakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka 18, gusa ngo bitewe nuko amikoro ye yagabanutse cyane kubera icyorezo cya Covid-19, umubare w’abakozi waragabanutse cyane kubera amikoro make yo kubahemba, ibintu avuga ko byagize ingaruka ku bakozi be cyane kuri aba bakobwa babyariye iwabo.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko bajya gutangira gukora  iyi sukari bari batekereje kuri bamwe mu bantu bafite indwara zibabuza kunywa isukari yo mu nganda , nk’abarwayi ba diyabete, abafite umubyibuho ukabije n’izindi kandi ngo isoko ryari rimaze kuboneka.

Nyirankundwanimana, avuga ko ibihombo yagize bishingiye ku igabanuka ry’amasoko ku buryo bukabije kuko ngo isukari ye yakundwaga n’abanyamahanga ndetse no mu mujyi wa Kigali, ariko ngo ubwo ‘Guma mu rugo’ yatangiraga yatangiye guhomba ndetse dore ko yanagowe no kubona ‘emballage’ apfunyikamo kuko izo yakoreshaga zavaga muri Kenya.

Nyirankundwanimana aravuga ko yatewe igihombo na covid-19

Yagize ati “Twahuye n’ibihombo bikomeye, amasoko manini nayakuraga mu bihugu byo hanze kuko nibo bayikunda cyane none murabizi Corona yatumye imipaka ifungwa, andi masoko nayo nayagiraga muri Kigali naho hashize hafi ukwezi ntagemurayo kuko ingendo zari zarahagaze, ubu ikindi kibazo cyatumye ibihombo bikomeza kwiyongera ni uko ibyo napfunyikagamo byavaga muri Kenya none ibyo nakoze byaheze muri depo nabyo ni ibihombo byaje byiyongera kubyo narimfite”.

Aha akomeza  avuga ko nk’umukobwa wari wagerageje kwikura mu bushomeri aha n’akazi bagenzi be, atewe impungenge n’uko ibikorwa bye bigiye guhagarikwa n’ibihombo yatewe na Covid-19, kuko ngo yari yaramaze no kwaka inguzanyo muri BDF akibaza uko azayishyura.

Ati “Mbere y’uko Corona iza nari narahawe inguzanyo na BDF, ndayikoresha kandi byagendaga neza, mu gukomeza kwagura ibikorwa byanjye natse n’indi nguzanyo muri Equit gusa ikinteye impungenge ni uburyo bwo kwishyura kuko Corona yankomye mu nkokora business yanjye. Nkeneye inkunga iyariyo yose wenda ngakomeza gukorera abanyakigali kuko niho nsigaranye isoko none naryo simbasha kurihaza kubera kubura ibikoresho byo gupfunyikamo”.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri BDF Denyse Tuyishime, avuga ko, abazajya bagaragaza ibimenyetso bifatika ko ‘Business’ zabo na Covid-19 bazajya babafasha bakongererwa igihe cyo kwishyura kirenze icyo bari barahawe, ariko abagira n’inama yo kugana ikigega cyashyizweho na leta cyunganira abahuye n’ibihombo muri iki gihe.

Yagize ati “Iyo umuntu atugannye akatwereka impapuro zigaragaza ko yahuye n’ibihombo byatewe na Covid-19, cyangwa ‘business’ ye yarahagaze, icyo tubafasha nka BDF ni ukubongerera igihe cyo kwishyura, hari n’ushobora gukenera inguzanyo irenze iyo yari yarasabye, icyo gihe tumwongerera ingwate kugeza kuri 75%, cyangwa bakagana ikigega ULF bashyiriweho na Leta cyo kuzahura ubukungu nacyo cyabafasha kubona izindi nguzanyo bagakomeza gukora bizinesi zabo”

Nyirankunzwenimana atarahura n’ibihombo yatewe na Covid-19, yakoreshaga abakozi bahoraho basaga 30 n’abandi bagera kuri 60 bakoraga nka ba nyakabyizi, ariko ubu asigaranye abakozi batagera ku 10 kubera ibihombo yahuye nabyo, ikindi ngo Corona itaraza yashoboraga kwinjiza nibura Miliyoni zisaga icyenda, ariko aho yahuriye n’ibihombo yinjiza Miliyoni ebyiri gusa.

Mukamwezi Devota

 

Related posts

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye

Emma-Marie

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bikomeje kuzamuka

Emma-Marie

Kwibohora28: Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda 28 ishize

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar