Image default
Iyobokamana

RGB yashyizeho abayobozi bashya muri ADEPR

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rukuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, hashyizweho abayobozi batanu bagomba kuyobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho.

Pasiteri Isaie Ndayizeye ni we watorewe kuba umuyobozi wa komite y’inzibacyuho, akaba anahagararariye uwo muryango ushingiye ku myemerere mu mategeko.

Pasitoro Eugene Rutagarama yagizwe umuyobozi wungirije, Pasitoro Budigiri Herman agirwa umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR, Aulerie Umuhoza we yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR, naho Gatesi Vestine ashingwa abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.

RGB ivuga ko iyi komite y’inzibacyuho yashyizweho izamara amezi 12, uhereye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2020, ariko icyo gihe kigashobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

Umuvugizi mushya wa ADEPR, Pasiteri Ndayizera Isaie

Iyi komite izaba ifite inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.

Izaba ifite inshingano kandi zo gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR, gukora igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Tariki 02 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR, iki cyemezocyafashwe nyuma y’ibibazo bitandukanye byari bimaze iminsi mu buyobozi bw’iri Torero.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Arabia Saoudite: Uyu mwaka abanyamahanga ntibemerewe kwitabira umutambagiro mutagatifu

Emma-marie

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Emma-marie

Adhan/Azan isobanuye iki mu Idini ya Islam?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar