Image default
Abantu

Covid-19: Abagore b’i Musanze bakoraga imyenda mu bwoya bw’intama barataka igihombo

Abagore bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza  bibumbiye muri Koperative ‘Umuzabibu mwiza progress’ bakora umwuga wo gutunganya ubwoya bw’intama bakoramo imyenda n’imitako itandukanye baravuga ko bibasiwe n’ubukene nyuma yo guhagarikwa muri uyu mwuga wari ubatunze, kubera icyorezo cya Covid-19.

Bari abagore basaga 100 bagizwe n’abapfakazi, abari abakene ku buryo bukabije bamwe muri bo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA  bari bashamikiye ku muryango w’abateraga inkunga witwa ‘Umuzabibu mwiza’ bari barahawemo umurimo wo gukora imyenda, imitako n’ibindi mu bwoya bw’intama zo mu bwoko bwa ‘Derne’ zikomoka muri Kenya,icyorezo cya Covid-19 cyatumye bahagarikwa mu kazi kubera kubura frw yo kubahemba.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko bahuye n’ubukene bukabije kubera ko batagikora umwuga wari ubatunze kubera Covid-19 bamwe bahise binjira mu bucuruzi bw’utuntu duciriritse ariko nabyo byaranze kubera kubura igishoro bakaba basaba ubufasha kugira ngo babone uko babaho.

Abagore bakoraga imyenda mu bwoya bw’intama barataka igihombo

Itangishaka Agnes yagize ati “Tutarigishwa gukora uwo mwuga wari udutunze twari abatindi twatungwaga no gupagasa twabibura ntiturye, kuva twatangira gukora mu muzabibu mwiza ubuzima bwagendaga neza bamwe twarabonye aho gukinga umusaya none Corona byose yabihinduye umuyonga, ubu mu kazi twarahagaritswe kubera kubura amikoro yo kuduhemba, ubuzima burashaririye, ubuyobozi butugoboke tudasubira aho twavuye”.

Nyirabikari Devota nawe ati “Corona yaraje akazi karahagarara, ninjiye mu bintu byo gucuruza ibisheke bamwe muri bagenzi banjye bacuruza imboga, ibijumba n’utundi duciriritse, ariko kubera igishoro kidahagije nabyo byaratunaniye, kubona ibitunga imiryango yacu nk’abagore noneho tutagira abagabo ni ikibazo gikomeye, ariko tubonye utera inkunga Koperative yacu twashaka ibyo dukora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, agira inama aba bagore yo gukomeza kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bagashaka ikindi bakora mu gihe batarasubira mubyo bakoraga.

Yagize ati “Icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bikorera na Leta muri rusange gusa ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara, icyo twabagiraho inama, icyambere ntibacike intege ngo bitume banacikamo ibice, ahubwo bakomeze bishyire hamwe bahuze ubushobozi bahereye kuri buke bafite bityo mu gihe batarasubira mu kazi bakoraga babashe kugira icyo bigezaho, kandi bari hamwe byaborohera no kubona inguzanyo muri banki bakongera kubona igishoro gifatika”.

Aba bagore bakoraga imyenda mu bwoya bw’intama, irimo imipira yo kwifubika, amakanzu, furari, ingogero zitandukanye, imitako itandukanye irimo n’ikoze mu bikoko ibyinshi biboneka muri Parike y’ibirunga n’ibindi, gusa ngo kuva Covid-19 yaza batangiye guhura n’ibihombo kuko amasoko yo hanze yahagaze, bituma bamwe muribo nabo bahagarara gukora.

Mukamwezi Devota

 

 

 

Related posts

Kenya: Pasiteri wiyita ‘Yezu’ yatawe muri yombi

Emma-Marie

Rubavu: Baratabariza abana batawe na nyina baba mu nzu yenda kubagwaho

Emma-Marie

U Bufaransa: Umuhanzi Manu Dibango yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar