Image default
Iyobokamana

Bombori bombori muri ADEPR Cyahafi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, Ku Itorero rya ADEPR Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge bamwe mu bavuga ko ari abakirisitu b’iri Torero babyukiye kuri uru rusengero bavuga ko baje guharanira uburenganzira bwabo nk’abanyetorero.

Photo: Gatete Muhamoud

Umwe mu bagore twasanze aho Itorero rya ADEPR Cyahafi rikorera yatubwiye ko bangiwe kigira imirimo bakora mu Itorero.

Yagize ati “Turi abakirisitu twarabatijwe ntitwigeze dushyirwa inyuma y’itorero, ariko ubuyobozi bw’uyu mudugudu bwanze ko tugira imirimo dukora mu Itorero. Twazindukiye hano rero tuje guharanira uburenganzira bwacu nk’abanyetorero.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubinyujije kuri Twitter, bwanditse ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Bati “Ikibazo kiraturuka ku muyobozi w’Itsinda ry’Abanyamasengesho biyise Abacuzi witwa Uwihoreye uzwi    François  nka “Karosi” wari warasezeye akajya gushinga idini rye yabona binaniranye akagaruka kuri urwo rusengero n’abayoboke be. Ubuyobozi bw’Umurenge burakomeza kubikurikirana.”

Image

SRC: Nyarugenge District

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa ADEPR Cyahafi buvuga kuri iki kibazo ntibyadukundira, kuko igihe cyose twagerageje kuvugana n’umushumba wa Paruwase ya Muhima, Pasiteri Gerishomu ntibyadukundiye.

Naramuka abonetse cyangwa hakaboneka undi muyobozi muri iri Torero igira icyo avuga kuri iki kibazo tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Uruhuri rw’ibibazo muri ADEPR, Sibomana Jean wahoze ayiyobora yanditse asaba kugarurwa mu nshingano

Emma-marie

Insengero za Methodiste Uni zigiye gutezwa cyamunara

Emma-Marie

Abatumiye Rose Muhando bagiye kujyanwa mu nkiko

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar