Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane, tariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Kabuga Felicien rwatangiye kuburanishwa mu mizi, ariko ntiyigeze agaragara mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ingingo z’ingenzi z’urubanza rwa Kabuga buvuga ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura abaturage b’Abatutsi b’u Rwanda, bwagaragaje ko Kabuga yagize uruhare rukomeye muri ibyo byaha mu buryo bubiri: ubwa mbere mu gushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n’ubwa kabiri aribwo guha amafaranga, guha intwaro no gutera inkunga Interahamwe.
Mu itangazo ryasohotse nyuma y’iburanisha, Umushinjacyaha Mukuru , Serge Brammertz, yavuze ko “Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kuba ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n’umunani kugira ngo habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.”
Serge Brammertz yakomeje avuga ati “Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Ibikorwa by’ ibiro byanjye byo kumushakisha no kumuta muri yombi muri Gicurasi 2020 byari intambwe ya mbere. Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by’ibyaha bye, imbere y’urukiko na rubanda muri rusange.”
Buvuga kandi ko Kabuga yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ‘Hutu pawa’ n’amagambo yangishaga rubanda Abatutsi, aho we hamwe n’izindi ntagondwa z’abahutu, yateguye ishyirwaho rya RTLM kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse yateye inkunga umutwe w’ Interahamwe, wagize uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kabuga akaba ashinjwa ko yahaga interahamwe inkunga n’akanyabugabo kandi ko yaguraga akanakwirakwiza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga yatanze amafaranga y’ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y’inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri’ Comite d’Initiative’, ari rwo rwego rw’ ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari.
iriba.news@gmail.com