Image default
Politike

Depite Frank Habineza yagoroye imvugo, anasaba imbabazi Abanyarwanda

Tariki ya 5 Kanama 2022, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukijije Depute Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru  yasabye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo, birangiye agoroye imvugo anasaba imbabazi Abanyarwanda.

Icyo gihe, Depite Habineza yavuze ko ibyo asaba Leta byo kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe  biri muri Manifesto y’ishyaka Green Party.

Nyuma y’ubu busabe, impaka zabaye urudaca mu biganiro binyura ku maradiyo atandukanye, abantu batari bacye bamuha urw’amenyo bavuga ko ibyo yasabye Leta y’u Rwanda ari amahano.

Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2022, ishyaka Green Party ryasohoye itangazo ryumvikanamo kugorora imvugo yakoreshejwe n’umuyobozi waryo.

Iryo tangazo riragira riti “Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n’abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z’igize Manifesto y’Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y’amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere gahunda y’ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho ubutumwa bukurikira:

  1. Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro;
  2. Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubyiyunge, nkuko biri no mw’Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda, rya 2003  ryavuguruwe 2015;
  3. Ibiganiro twavugaga ntabwo bireba aba bakurikira: abakoze jenocide yakorewe Abatutsi, abari mu mitwe y’iterabwoba, imitwe y’itwaje intwaro, abashakishwa n’inkiko, abahamijwe ibyaha n’inkiko ndetse n’abahakana n’abapfobya jenocide yakorewe Abatutsi, kuberako hari amategeko n’inzego bibareba.
  4. Dusabye Imbabazi abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kuberako ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth

Emma-Marie

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

Emma-Marie

2019-2020: Umwanzi wacu yaduhaye impano nziza–Gen Mubarak Muganga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar