Image default
Politike

U Burundi bwafunguye imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Kuva kuwa kane Abarundi batangiye kwemererwa kwambuka umupaka w’ubutaka binjira mu Rwanda nta ruhushya rwa leta basabwe uretse ibyangombwa by’inzira.  

Umutegetsi wo hejuru muri leta y’i Gitega utifuje gutangazwa, yasubije BBC mu nyandiko ati: “Yego, impushya ntabwo zigisabwa! Abantu bazajya bambuka bisanzuye”.

Kuwa kane, bamwe mu bantu bavuye mu Burundi bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda bisanzuye.

Hashize imyaka ku ruhande rw’u Burundi abaturage bambuka imipaka yinjira mu Rwanda babanje gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta.

Ibi byari imbogamizi kuri benshi mu barundi batashoboraga guhabwa uruhushya ngo bambuke bajye mu bikorwa byabo cyangwa gusura ababo.

Kuwa kane, umukozi wo mu biro by’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kanyaru ku ruhande rw’u Rwanda yabwiye BBC ko uwo munsi Abarundi batangiye kwinjira mu Rwanda nta ruhushya basabwe n’inzego z’umupaka zombi.

Kuva ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagirana ibibazo nyuma y’impagarara no kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, imipaka y’ubutaka y’ibihugu byombi ntiyongeye kugendwa nka mbere.

Ibihugu byombi byagiye biburira abaturage babyo kwirinda kwambuka bajya hakurya, u Burundi bwaje gufata umwanzuro ko abaturage babwo bazajya bambuka ari uko bahawe urushya na leta.

Ku mpande zombi, ibi byatandukanyije imiryango, bizahaza ubucuruzi, bigira ingaruka ku mibereho y’abari batunzwe n’ibikorwa byambukiranya imipaka.

Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye.

Ibihugu byombi bimaze iminsi mu biganiro byo kunoza imibanire igasubira nka mbere.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aherutse kumvikana avuga ko “Nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi none kuwa kane, umuvugizi wa perezida Alain Diomède Nzeyimana, we yagize ati:

“Imigenderanire nyayo ntishoboka u Rwanda rudatanze bariya bantu batembagaje (bagerageje) ubutegetsi muri 2015”

Wa mutegetsi wo hejuru mu Burundi we yabwiye BBC ati: “Turimo kugerageza kuzahura umubano, kandi n’u Rwanda rurabyifuza. Twese turashaka ko ibintu bigenda neza.”

Yongeraho ati: “Ushobora guhitamo inshuti ariko ntawuhitamo umuturanyi”.

@BBC

Related posts

CHOGM 2021: Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth izebera mu Rwanda muri Kamena 2021

Emma-marie

Intego za SDGs zishobora kutagerwaho ariko ntibivuze ko ejo hazaza haciriritse- Perezida Kagame

Emma-marie

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi barahura uyu munsi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar