Image default
Ubukungu

Coronavirus: Ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzahungabana cyane

Ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri uyu mwaka buzahungabana bwa mbere mu myaka 25 ishize kubera icyorezo cya coronavirus.

Nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya Banki y’isi, iyi banki iteganya ko ubukungu bw’ibihugu byo muri ako karere buzagabanuka kugera ku ku kigero cya 5.1%.

Iryo sesengura riteye impungenge rivuga ku mpamvu ebyiri z’ingenzi zizatera iryo hungabana ry’ubukungu.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko izo ni ingaruka iyi virusi izagira ku bafatanyabikorwa b’ingenzi mu bucuruzi n’Afurika ndetse n’igwa ry’ibiciro by’ibicuruzwa.

Ibihugu byinshi by’Afurika biri gukurikiza ibihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaze, nk’imwe mu ngamba zo guhagarika ikwirakwira rya coronavirus.

Ibyo bihe bidasanzwe nabyo bizagira ingaruka ku kwiyongera k’ubukungu, nkuko Banki y’isi ibivuga.

Kugeza ubu muri Afurika hamaze kwemezwa abarwayi barenga 11,000 ba Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Muri bo abarenga 570 imaze kubahitana, naho abarenga 1,400 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Afurika y’epfo, kimwe mu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, ni yo kugeza ubu yashegeshwe cyane na coronavirus kuri uyu mugabane.

Iri kwitegura kwinjira mu cyumweru cya gatatu cy’ibihe bidasanzwe.

Banki y’isi yavuze ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ishobora gucyenera ingoboka mu bukungu igera kuri miliyari 100 z’amadolari y’Amerika mu kuyifasha kuzahuka.

Yongeyeho ko iyo ngoboka ikwiye kuba irimo no kuba habayeho gusonera iyishyurwa ry’imyenda ifite agaciro ka miliyari 44 z’amadolari y’Amerika

Albert Zeufack, impuguke mu bukungu muri Banki y’isi ushinzwe akarere k’Afurika, yagize ati: “Afurika ubwayo yonyine ntabwo izashobora guhagarika iyi ndwara n’ingaruka zayo “.

Related posts

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

Emma-Marie

2022-2023: Ubukungu bw’u Rwanda ntibwahungabanye -BNR

Emma-Marie

Angana na 60% by’ingengo y’imari y’u Rwanda azava imbere mu Gihugu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar