Image default
Ubukungu

Ikoranabuhanga mu bworozi bw’inkoko ryafashije u Rwanda kongera umusaruro

Korora inkoko mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amaturagiro byafashije u Rwanda kongera umusaruro w’amagi, uva kuri toni 2,452 mu 2019 ugera kuri toni 8,272 mu 2021 bivuze ko wiyongereyeho  337%. 

Image

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubworozi muri Minagri Mukasekuru Mathilde, avuga ko ubworozi bw’inkoko buri gutera imbere mu Rwanda, ariko kandi ngo ntiburagera ku ntego Leta yiyemeje, dore ko umuhigo ari uwo  kugera ku musaruro wa  toni  19.403 z’amagi mu mwaka mu 2024.

Image

Yagize ati “Ubworozi bw’inkoko burimo gutera imbere, ariko mu by’ukuri haracyari urugendo rurerure ukurikije ibyo isoko ridusaba. Uyu munsi dufite amaturagiro arindwi, aracyaturaga imishwi mikeya ]ugereranyije n’iyo dukeneye[…] inganda zikora ibiryo by’inkoko ndetse n’andi matungo zigera kuri esheshatu, aborozi b’nkoko z’inyama hamwe n’aborora iz’amagi bagera kuri 500 hamwe n’aborozi bato bagera kuri 800 bakigerageza.”

Amaturagiro y’imishwi y’inkoko ahagaze ate mu Rwanda?

Dr. Theoneste Sikubwabo, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’iyamamaza bikorwa muri Uzima Chicken Ltd, avuga ko iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2017, bafite ubushobozi bwo guturaga imishwi miliyoni n’ibihumbi 200 mu kwezi kumwe.

Dr. Theoneste Sikubwabo, umukozi wa Uzima Chicken Ltd

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru. Yagize ati “Mbere y’umwaka wa 2017 wasangaga aborozi b’abanyarwanda batumiza imishwi mu Bubiligi, mu Buholandi, mu birwa bya comore no muri Uganda. Ubu muri UZIMA dufite ubushobozi bwo guturaga imishwi 1,200,000 mu kwezi kumwe. […]Ku isoko ryo mu Rwanda dacuruzaho 75% by’umusaruro wacu naho 25%  ni umusaruro tujyana ku isoko ryo mu bihugu byo hanze nka Congo-Kinshasa, Congo Congo-Brazzaville na Central Africa.”

Dr. Sikubwabo yakomeje ashishikariza abanyarwanda kurushaho kwitabira ubworozi bw’inkoko kuko zitanga umusaruro mu gihe gito.

Ati “Abaturage bariyongera, ariko ubutaka ntibwiyongera dukeneye gukoresha tekinoloji kugirango abaturage bacu babone ibyo kurya[…]ibihugu byo mu karere nka Uganda na kenya ubona ko abaturage babyo badusize mu bijyanye no Korora ndetse no kurya inkoko, gusa nanone ntawabura kuvuga ko imyumvire iri kugenda ihinduka kuko dutangira 2017 mu kwezi twagurishaga imishwi ibihumbi bitandatu, ubu mu kwezi turimo kugurisha imishwi 1,200,000.”

Ibiryo by’inkoko bihenze, imbogamizi ku borozi bazo

Niyotwagira Damien, ni umworozi w’inkoko mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibiryo byazo bihenze byatumye agabanya umuvuduko yari afite. Ati “Natangiriye ku nkoko 50 mu mwaka wa 2019, ubu nakabaye ngeze nko ku nkoko 500, ariko ubu mfite inkoko 200 gusa kubera ikibazo cy’ibiryo byazo bihenze cyane[…] leta ikwiye kudufasha ibiciro bikamanuka.”

Aborozi bavvuga ko igiciro cy’ibiryo by’inkoko gihanitse

Umukozi wa Zamura Feeds, Ritah Nshuti, Ikigo gitunganya ibiryo by’amatungo gifite ikicaro mu Karere ka Musanze, avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro atari umwihariko w’u Rwanda gusa.

Yagize ati “Ibiciro by’ibiryo by’amatungo byarazamutse guhera mu mpera z’umwaka ushize twabonye izamuka ridasanzwe ntekereza ko byagiye biterwa n’imbogamizi ziri ku rwego rw’isi ntabwo ari hano mu Rwanda gusa. Ibikoresho by’ibanze dukoresha byiyongereyeho hagati ya 30-40% y’ibiciro twari turiho umwaka ushize, ibikomoka kuri peteroli nabyo byarazamutse cyane.”

Gahunda y’igenamigambi y’igihugu y’imyaka itanu (LMP)yashyizweho muri 2018 igaragaza ko ubworozi bw’amatungo magufi cyane ubworozi bw’inkoko z’amagi n’inyama aribwo bworozi bufite amahirwe yo gushoramo imari kurusha ubundi mu myaka iri imbere.

Image

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya MoMo cyavuyeho

Emma-Marie

Hari abavuga ko iterambere ryabo ryadindijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Emma-Marie

Umuvunyi yagaragaje ikibazo cy’umutekano w’amafaranga ari muri za SACCO

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar