Image default
Ubukungu

Ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya MoMo cyavuyeho

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya Mobile Moneye by’umuntu umwe.

Hari hashize igihe abaturage binubira iki kiguzi bakagaragaza ko ari inkomyi kuri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga, bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.

RBA yatangaje ko muri Gicurasi uyu mwaka, BNR yari yatangaje ko irimo kwiga kuri iki kibazo kijyanye no gushyiraho ibiciro kuri serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uretse aya mafaranga, BNR yanakuyeho inyungu amabanki yajyaga yishyura ibigo by’itumanaho binyuze muri konti bifite mu mabanki atandukanye, zishyirwaho aya mafaranga abakiriya baba babikije kuri telefone.

Mu busanzwe banki zajyaga zishyura inyungu iyo umukiriya yakuraga amafaranga kuri konti ye, akayashyira kuri konti ikigo runaka cy’itumanaho gisanzwe gishyiraho amafaranga abakiriya babikije kuri mobile money.

Iyi nyungu ya 6% amabanki yishyura yakunze kuvuga ko ariyo ntandaro y’amafaranga umukiriya yacibwaga igihe yohereza amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu 2020, agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ugereranyije n’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) kageze kuri 54%.

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, abaturage bishimiye ikurwaho ry’ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga haba kuri konti yo mu banki n’iya Mobile money by’umuntu umwe.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Gatsibo: Hinga Weze yifatanyije n’abaturage gutangiza igihembwe k’ihinga 2020 C

Emma-marie

Ibyari urucantege ku bahinzi ba Kawa byakuweho-Video

Emma-Marie

Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar