Image default
Ubukungu

Gatsibo: Hinga Weze yifatanyije n’abaturage gutangiza igihembwe k’ihinga 2020 C

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe k’ihinga 2020 C, Hinga weze yateye inkunga abafatanyabikorwa bayo bo mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki gutera imigozi y’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A.

Ni igikorwa cyabereye mu gishanga cya Rwangingo 1 haterwa imigoziy’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A ku bufatanye n’abaturage bagize amakoperative akorera muri icyo gishanga ndetse n’abandi baturage.

Mukamana Laurence, umuyobozi wungirije wa Hinga Weze yavuze ko uyu mushinga ugamije kongera umusaruro kugira ngo abahinzi babashe kwihaza mu biribwa ndetse no kugira imirire myiza.

Mukamana Laurence, umuyobozi wungirije wa Hinga Weze

Yagize ati : “ Turasaba abahinzi gihinga iyi migozi neza kugira ngo yere umusaruro utegerejwe no kurya ibijumba bizera kuko harimo vitamin A.”

Akomeza agira ati : “Muri iki gihembwa cya gatatu cy’ubuhinzi haba hakenewe imyaka ihingwa mu bishanga kugira ngo yunganire iy’umusoi iba yararangije kwera bityo abantu bagakomeza  bagira ibiribwa, ubu rero ibi bijumba bizunganira mu buryo bubiri, kwihaza mu biribwa mu gihe indi myaka izaba yarasaruwe no gukemura ikibazo kijyanye n’imirire mibi”.

Yanavuze ko atari ibijumba byonyine hari n’imboga bari gufasha abahinzi ngo bahinge muri iki gihe  mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire, ubwuzuzanye n’uburinganire ndetse no gihindura imyumvire mu mushinga wa Hinga Weze asobanura ko ibi bijumba bikungahaye kuri vitamin A ifasha abana kubarinda ubuhumyi.

Yagize ati : “Higa Weze ifite intero ivuga ngo duhinge tweze byinshi dusagurire amasoko kandi turye neza. Ntabwo ushobora guhinga utariye kandi Hinga Weze iri gufatanya n’igihugu cy’u Rwanda mu kurwanya igwingira mu bana bato.”

Uretse ibi ngo muri iki gihe cya COVID-19 bibanda mu yigisho zo kugira isuku mu biribwa  kandi umutu akita ku gukaraba intoki kenshi kugira ngo utaba wabonye ya ndyo yuzuye nurangiza wanduzwe n’umwanda.

Niyigena Emmanuel, Perezida wa Koperative y’ubuhinzi bw’ibigori na Soya avuga ko muri iki gihembwe k’ihinga 2020 C babifashijwemo na Hinga Weze bishimiye gutera ibijumba bya orange kugira ngo bahangane n’inzara.

Hinga Weze yifatanyije n’abatuye gutangiza igihembwe k’ihinga 2020 C

Ashimira uyu mushinga kuko bizeye isoko igihe umusaruro wabo uzaba wabonetse.

Nsigayehe Ernest, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo avuga ko muri aka karere mu gihembwe k’ihimga 2020 C bateganya ko bazahinga hegitari 551, bagahinga imbuto zinyuranye n’imboga ndetse n’ibijumba hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Ashimira umufatanyabikorwa Hinga Weze ku bufatanye bwo gutanga imigozi year ibijumba bikungahaye kuri vitamin A.

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo ku buhinzi no kunoza imirire.

Rose Mukagahizi

Related posts

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse-NISR

Emma-Marie

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bikomeje kuzamuka

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar