Image default
Politike

Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurakataje mu gufasha abaturage kwirinda Covid-19

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Bugesera rukomeje kwitanga rutizigamye mu bikorwa byo gufasha abantu b’ingeri zitandukanye gushyira mu bikorwa ingamba wo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abasore n’inkumi bazwi nka ‘Youth volunteers’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni urubyiruko rw’abakorerabushake, bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera. Ubasanga ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi bibutsa abaturage guhana intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki bakoresheje amazi meza ndetse n’isabune.

Mu isoko n’ahandi hahurira abantu benshi uru rubyiruko rwifashisha megaphone(iriho akamenyetso) mu gutanga ubutumwa

Sindayigaya Moses wo mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gashora ni umwe muri uru rubyiruko. Ati “Buri munsi dukorana inama n’abaduhagarariye tukibukiranya ingamba zashyizweho zo kurwanya Coronavirus natwe tukajya gufasha abaturage kuzishyira mu bikorwa.”

“Dukorera cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko cyangwa mu duce tw’ubucuruzi noneho tukagenda dusaba abaturage guhana intera ya metero imwe n’igice. Tukababwira uko Corona yandura, uko yirindwa ndetse tukababwira ibimenyetso byayo. Ikintu cy’ingenzi tutibagirwa ni ukubabwira ko bagomba kwambara neza agapfukamunwa kuko hari abo usanga bakambariye munsi y’umunwa tukanareba.”

Uwiduhaye Clementine wo mu Kagali ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima, nawe ni umukorerabushake ati “Nishimira ko imyumvire y’abaturage imaze guhinduka ntibikiri nka mbere kuko ubu buri wese yamaze gusobanukirwa coronavirus icyo aricyo, ingamba bamaze kuzumva icyo dukora ni ukubibutsa buri munsi.”

Kutagira umwambaro ubaranga ni imbogamizi

Uru rubyiruko rwatubwiye ko ruhura n’imbogamizi zitandukanye kubera ko nta mwambaro ubaranga baba bambaye bakifuza ko ubuyobozi bwabo ku rwego rw’Akarere rwabashakira umwambaro usa bambara.

Maniragaba  John wo mu Murenge wa Rilima yabigarutseho  ati“Hari igihe wegera umuturage ukamwibwira, ukamubwira uti ambara agapfukamunwa neza, akagusarana ati urabimbwira nkande? Kugira ngo uzamusobanurire ko uri umwe mu ba ‘Youth volunteers’ bikaba intambara. Twifuza ko badushakira umwambaro nkuko bagenzi bacu bo mu mujyi wa Kigali bawufite.”

Indi mbogamizi bagaragaje ni iy’ibikoresho by’indangururamajwi bidahagije.

Umwe rubyiruko rw’abakorerabushake (uhagaze azamuye akaboko) ari gusobanurira abaturage uko Covid-19 yandura, ibimenyetso byayo nuko yirindwa

Bashonje bahishiwe

Umuyobozi w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Bugesera, Niyibizi Jean Pierre, yabwiye ikinyamakuru iribanews.com ko ikibazo cy’umwambaro kizwi kandi cyagejejwe ku buyobozi bw’Akarere.

Ati “Ikijyanye n’umwambaro twakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kandi twizeye ko mu minsi ya vuba kizakemuka, naho ikijyanye n’indangururamajwi cyo nta gihari kuko muri buri kagari hari ‘megaphone’ imwe.”

Ku kibazo cy’umwambaro w’akazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kuba batawufite bitahagarika akazi. Ati “Ntabwo byahagarika akazi kuko badafite ‘Uniform’ ahubwo icyakozwe nuko bafite ‘Badge’ kandi barayambara ntabwo bayigendana mu mufuka. Icyo twabikoreye ni ukugirango hatagira ukora ikosa yiyitiriye urubyiruko tutarimo gukorana[….] umwambaro nuboneka bizakunda kugeza ubu ufitwe n’ababayoboye.”

Mu Karere ka Bugesera hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 458, uretse gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aba basore n’inkumi banibutsa abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

 

 

Related posts

ICRC advocates for adaptation of IHL to emerging warfare technologies

Emma-Marie

Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame

Emma-Marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar