Image default
Ubuzima

Abanduye coronavirus mu Rwanda bageze kuri 11

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi bantu batatu banduye Coronavirus mu Rwanda, bose hamwe babaye 11.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko umwe mu basanganywe Coronavirus kuri uyu wa 18 Werruwe 2020, ari umuhindekazi w’imyaka 39 y’amavuko wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2020 avuye Mumbai mu Buhinde, akaba ari umugore w’umugabo nawe wasanganywe iyi ndwara.

Undi ni umunyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko utari uherutse kugirira aho akorera urugendo, hamwe n’umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 46 y’amavuko wageze mu Rwanda tariki ya 16 Werurwe 2020 avuye mu Bubiligi, akaba yari yanyuze Addis Ababa nawe yasanzwemo iyi ndwara.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko abenshi mu bafite iyi ndwara ari abaturutse mu bihugu yavuzwemo, bakaba baza badafite ibimenyetso bikagaragarira mu Rwanda.

Minisiteri y’u Buzima ikaba yatangaje ko u Rwanda rwafashe umwanzuro ko ingendo zose z’indege zihagarara mu gihe cy’iminsi 30. Guhagarika izi ngendo biri mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo. Iki cyemezo kikaba kizatangira tariki ya 20 Werurwe 2020.

inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/umurundi-abaye-umuntu-wa-8-ugaragayeho-covid-19/

iribanews@gmail.com

 

 

 

Related posts

Kicukiro: Bamaze iminsi mu gikorwa cyo ‘Kondora’ abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi

Emma-Marie

Ibimenyetso bya Covid hagati y’abakingiwe n’abatarakingiwe

Emma-Marie

U Rwanda rwakiriye inkunga ya Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar