Image default
Ubukungu

2022-2023: Ubukungu bw’u Rwanda ntibwahungabanye -BNR

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ya 2022-2023 ikubiyemo intego zayo zo guharanira ukudahindagurika kw’ibiciro n’ukutajegajega k’urwego rw’imari, ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye n’ubwo ku rwego rw’isi ubukungu bwajegeye.  

BNR ivuga ko n’ubwo hari ibibazo bitandukanye nko kugabanuka k’ubushobozi bw’abaguzi ku Isi, izamuka ry’ibiciro ku isoko n’imihindagurikire y’ikirere; ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye, aho umusaruro mbumbe nyawo wiyongereyeho 8.1 ku ijana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, ugereranyije na 8.9 ku ijana byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22.

Ibitumizwa mu mahanga byariyongereye

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 29.8 % biturutse ku musaruro w’inganda z’imbere mu gihugu zikora ibyoherezwa mu mahanga.

Ku rundi ruhande, agaciro k’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga kazamutseho 28% bitewe n’uko isoko ry’ibiribwa rihagaze, ibikoresho birambye n’ibitunganyirizwa mu nganda.

Ibi bikagaragaza ko umusaruro mu rwego rw’ubuhinzi wagabanutse nyamara izahuka ry’ubukungu ryiyongera bityo icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kiyongereyeho 29.7%, byongera igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wariyongereye uva kuri 15.6 ku ijana muri Nyakanga 2022 ugera kuri 21.7% mu Ugushyingo 2022, ibyo bikaba bigaragaza ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Isi ndetse n’imbere mu gihugu ryaturutse ahanini ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine yahungabanyije imihahiranire ku Isi, izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga bitewe n’ikinyuranyo hagati y’ubwinshi bw’ibikenewe n’ibiboneka ku isoko byagaragaye nyuma y’icyorezo cya COVID-19 n’imihindagurikire y’ikirere mu gihugu.

Icyakora, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanutse ugera kuri 13.7 ku ijana muri Kamena 2023 nyuma yo gukaza ingamba za politiki y’ifaranga zatumye igipimo cy’inyungu fatizo cya BNR kigera kuri 7% muri Gicurasi 2023.Izo ngamba hamwe n’izindi za Guverinoma zigamije gutuma umuvuduko waturutse ahanini ku rwego rwa serivisi.

Urwego rw’imari ruhagaze neza

Mu gihe ubukungu bwifashe nabi ku Isi n’imbere mu gihugu, umusaruro w’urwego rw’imari wakomeje kwiyongera, aho umutungo wose wiyongereyeho 18.3 ku ijana ugera kuri miliyari 9,635 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 8,145 z’amafaranga y’u Rwanda muri Kamena 2022.

Urwego rw’amabanki ari na rwo rwego runini rw’imari, rwazamutseho 18.1 ku ijana, bitewe n’igice cy’umusaruro wabonetse kibikiwe kunganira imari shingiro n’ubwiyongere bw’amafaranga yabikijwe. Urwego rw’ubwiteganyirize bw’izabukuru, haba kuri Leta ndetse n’abikorera, rwiyongereyeho 16.2% kubera kwiyongera ku imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru n’amafaranga yinjira aturutse mu ishoramari.

Hagati aho, umutungo w’urwego rw’ubwishingizi wiyongereyeho 17.2 ku ijana, bitewe n’igice cy’umusaruro wabonetse kibikiwe kunganira imari shingiro hamwe no kongera imari shingiro. Byongeye kandi umutungo w’urwego rw’imari iciriritse wazamutseho 26.5 ku ijana, bitewe n’ubwiyongere bw’amafaranga yabikijwe n’imari shingiro.

Kugeza muri Kamena 2023, amabanki yagaragaje igipimo cy’ubwihaze bw’imari shingiro (CAR) ku kigero cya 21.1% birenze igipimo ntarengwa cya 15%. Nanone, igipimo cy’ubwihaze bw’imari shingiro mu bigo by’imari iciriritse (MFIs), umutungo w’ibigo by’ubwishingizi n’iby’ubwiteganyirize bw’izabukuru, cyagumye hejuru y’ibiteganywa n’amategeko.

Byongeye kandi, ubudakemwa bw’umutungo w’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse, bwakomeje kuzamuka. Igipimo cy’inguzanyo ziri mu bukererwe mu mabanki cyaragabanutse kigera kuri 3.6% muri Kamena 2023, kivuye kuri 4.3 % muri Kamena 2022 naho ku rwego rw’imari iciriritse kigera kuri 3.7 % muri Kamena 2023, kivuye kuri 4.7 ku ijana muri Kamena 2022.

Ibyo byaturutse ku izahuka ry’ubukungu. Abatanga serivisi zo kwishyurana bakomeje kuvugurura uburyo bwo kwishyurana. Kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Kamena 2023, urwego rw’uburyo bw’imyishyuranire rwakoze neza, bigaragazwa n’ubwiyongere bw’ibikorwa byo kwishyurana no kohererezanya amafaranga hifashishijwe terefoni ngendanwa.

Ibiciro bizakomeza kuba hejuru ugereranije na mbere ya Covid-19

Bitewe n’ibihe bigoye byagaragaye mu rwego rw’imari n’ubushobozi buke bw’abaguzi, izamuka ry’ubukungu ku Isi ryaragabanutse kugera kuri 3.5 ku ijana mu mwaka wa 2022 rivuye kuri 6.3 % mu mwaka wa 2021 kandi byitezwe ko rizakomeza kugabanuka kugera kuri 3.0 ku ijana muri uyu mwaka wa 2023.

Ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro ku Isi cyageze ku 8.7% mu mwaka wa 2022 kivuye kuri 4.7 % mu mwaka wa 2021 kubera ko ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse.

N’ubwo biteganyijwe ko ibiciro bizakomeza kuba hejuru ugereranyije n’uko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid 19, biteganyijwe ko izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi rizagabanuka kugera kuri 6.8% mu mwaka wa 2023, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga n’ingaruka zituruka ku ikazwa ry’ingamba za politiki y’ifaranga.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

MINAGRI yashimye uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu gutunga Abanyarwanda

Emma-Marie

Abacuruzi 54 bamaze guhanirwa amakosa arimo kuzamura ibiciro mu cyumweru kimwe

Emma-marie

“2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar