Image default
Ubukungu

Abacuruzi 54 bamaze guhanirwa amakosa arimo kuzamura ibiciro mu cyumweru kimwe

Minisiteri y’Ubucuruzi iravuga ko ubugenzuzi yakoze kuva aho icyorezo cya Coronavirus kigaragariye mu Rwanda tariki ya 21 Werurwe 2020, hari abacuruzi bamaze guhanirwa gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro Ishusho y’Umunsi cyateguwe na RBA, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu igenzura ryakozwe kuva mu cyumweru gishize, hari abacuruzi bamaze guhanirwa gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Abacuruzi barenga 54 nibo bafashwe barahanwa bamwe bagiye bafatwa bongeje ibiciro, abandi ntibatangaga inyemezabuguzi, hari kandi n’abandi bacuruzaga ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Ibyo bihano byose byinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 4 n’ibihumbi 389”.

Minisitiri Hakuziyaremye yakomeje avuga no ku cyemezo cyafashwe cyo kugena ibiro abantu batagomba kurenza bagura ibiribwa. Ati “Iyo abantu babona abantu bagura ibintu byinshi hari n’abacuruzi bahita bahisha ibicuruzwa abandi bakazamura ibiciro uko biboneye, ibiri rero nibyo twanze turashaka ko abantu bumva ko ntagikuba cyacitse bakomeze bahahe nkuko bari basanzwe bahaha, bareke kugura ibintu ngo bagure nibyo basazwe bafite mu rugo.”

Yakomeje avuga ko ingamba zikomeye zafashwe muri ibi byumweru bibiri abacuruzi n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kuzishyira mu bikorwa, bakumva ibihe u Rwanda rurimo kuko ari ibihe bidasanzwe.

Abacuruzi batazubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minicom ngo bashobora no kuzamburwa ibyangombwa by’ubucuruzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, nawe witabiriye ikiganiro ishusho y’umunsi, yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe, bakaguma mu ngo zabo, abajya ku masoko bakubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu nundi.

Ku mirimo basanzwe bakora umunsi ku munsi, irimo ubuhinzi n’ubworozi ngo izakomeza naho imirimo y’abakora muri VUP ikaba yahagaze muri ibibyumweru bibiri.

Itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe, Edouard Ngirente, riravuga ko uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59) hashyizweho ingamba nshya zo gukumira Koronavirusi  zikaba zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa.

Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi,

*Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM,

*Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

 

* Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe.

*Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza.

*Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

*Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

*Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

* Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa,

*Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi,

*Utubari twose turafunzwe, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’umutekano gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kandi Abanyarwanda basabwa kwita ku mabwiriza bahabwa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19: Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi buzanagaragaza umubare w’abashomeri muri ibi bihe

Emma-marie

Gicumbi: Abahinzi b’ingano babuze imbuto

Emma-marie

Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar