Image default
Abantu Ubukungu

Musanze: Umugore wakoraga ubukorikori bukamwinjiriza ibihumbi 600.000frw ku kwezi arataka igihombo yatewe na Covid-19

Uwamahoro Ariane ukorera mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza, usanzwe akora ubukorikori bw’ibintu bitandukanye yifashishije ibitenge, avuga ko ibi bihe bya Covid-19 byamuteye ibihombo, ku buryo yavuye ku bihumbi 600 yinjizaga buri kwezi, ubu akaba asigaye  yinjiza ibihumbi 200 gusa.

Uwamahoro asanzwe akora ibintu by’ubukorikori bitandukanye, birimo uduseke, ibintu bikorwa mu bitenge birimo imyenda y’ubwoko bunyuranye, imitako yo mu nzu irimo n’indabo, ibikapu byo gutwaramo imyenda n’ibindi.

Avuga ko ibihombo yagize ahanini yabitewe no kubura bimwe mu bikoresho yifashishaga mu gukora ibihangano bye, ndetse no kugabanuka k’umubare w’abaguzi kuko abenshi babaga biganjemo ba mukerarugendo.

Yagize ati “Covid-19 yatugizeho ingaruka zikomeye mu bucuruzi bwacu, nk’ubu ubwoko bw’ibiseke dukora hari ibikoresho twifashishaga biva mu bihugu by’abaturanyi, ikindi abaguzi twagiraga abenshi babaga ari ba mukerarugendo, kubera ko bagabanutse byongeyeho n’amabwiriza baba bafite mu gusura, baza berekeza aho bagiye, bakavayo berekeza mu mahoteri, bakahava bataha ntibatugereho”

Akomeza avuga ko n’abaguzi bari bafite imbere mu Gihugu nabo bagabanutse cyane kubera ko nabo ubukungu bwabo bwazahaye ndetse harimo n’abatakaje akazi bakoraga.

Ati “Usibye abaguzi b’abanyamahanga twagiraga n’abimbere mu Gihugu baragabanutse cyane kuko nabo Corona yabazaharije ubukungu, tutibagiwe ko hari n’abatakaje akazi kuko ahenshi bagabanyije abakozi, ntabwo tworohewe n’ibihombo, gusa dukomeza kugerageza ngo tutazahagarara gukora, ariko biragoye kuko mbere iyi Corona itaraza nabashaga kwinjiza nibura ibihumbi 600, ariko ubi ninjiza ibihumbi 200 rimwe na rimwe nabyo bikabura”

Uwamahoro asaba ubuyobozi gukomeza kubegera, babagira inama mu mikorere yabo, no kubafasha gukomeza gushaka amasoko, ndetse bagakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo amabanki batse inguzanyo abongerere igihe cyo kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba abagore kugerageza kubana n’imihindagurikire y’ibi bihe bya Covid-19, ndetse akabasaba ko mu buhanga basanganywe bakwiye kwiga gukoresha ibikoresho by’imbere mu Gihugu byasimbura ibyo bari basanzwe bavana hanze, ndetse bakiga kwizigamira baherye kuri make binjiza.

Yagize ati ” Ibihe turimo ni urugamba, natwe dukwiye kubaho nk’abari ku rugamba nyine, umunyarwandakazi azwi nk’umuntu w’intwari ugerageza guseruka no kwihangana mu bihe by’impinduka nk’ibi, kuba hari ibikoresho bakuraga hanze ubu batakibona bashobora guhindura bagakoresha ibiboneka iwacu, amahirwe aracyahari bayakoreshe, kandi bige kuzigama muri make binjiza bityo umugore akomeze abe ku isonga ku ruhembe rw’iterambere”

N’ubwo Uwamahoro ataka ko yahuye n’ibihombo byatewe na Covid-19, yemeza ko azakora ibishoboka byose ntahagarike umushinga we, ahubwo azakomeza kwizigama muri duke yinjiza, kugira ngo akomeze umwuga we, anagira inama bagenzi be kudacibwa intege n’ibi bihe bya Covid-19 bakiga kubana nabyo ariko bakora.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Iby’urushako rw’umukobwa wa Robert Mugabe byajemo kidobya

Emma-Marie

Abanyarwandakazi baba muri Canada bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye  

Emma-Marie

Muhoozi Kaineruga yambitswe ipeti rya General ryateje impaka

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar