Image default
Mu mahanga

Tanzania: John Magufuli yatsindiye manda ya kabiri

Ubu noneho byatangajwe ku mugaragaro – Perezida John Magufuli yatorewe manda ya kabiri n’amajwi 84%.

Uwamuguye mu ntege mu bo bahatanaga ni Tundu Lissu wagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu, bavuga ko yabayemo uburiganya. Perezida Magufuli w’imyaka 61, yari ahatanye n’abandi bakandida 14.

Magufuli yatsindiye gutegeka Tanzania kuri manda ya kabiri – ari nayo ya nyuma iteganywa n’itegekonshinga – y’imyaka itanu, nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

Ishyaka rye ‘Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

Akanama k’amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abari biyandikishije ko bazatora batatoye.

Ku wa kane, Tundu Lissu, ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora avuga ko aya “atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n’amategeko mpuzamahanga”.

Yavuze ko udusanduku tw’amatora twakozwemo uburiganya. Bwana Lissu wari umukandida w’ishyaka CHADEMA, yanavuze ko indorererezi z’ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by’amatora.

Semistocles Kaijage ukuriye akanama k’amatora, yahakanye ibyo birego by’uburiganya. Yavuze ko ibirego by’impapuro mpimbano z’itora nta shingiro bifite.

Hagati aho, indorerezi z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w’u Burundi zashyigikiye imigendekere y’amatora, zivuga ko “yakozwe mu buryo busanzwe”.

Izi ndorerezi za EAC zasabye ko abafite ibibazo ku migendekere y’amatora babicyemura binyuze mu nzira y’amategeko.

BBC yatangaje ko ariko ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Dar es Salaam yavuze ko ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibyo kwizerwa.

Ambasade y’Amerika yavuze ko “inenge n’ikinyuranyo kinini cyane cy’intsinzi biteye amakenga k’ukwizerwa kw’ibyavuye mu matora… ndetse n’impungenge ku muhate wa leta ya Tanzania wo gukurikiza indangagaciro [amahame] za demokarasi”.

CCM yatsinze no muri Zanzibar

Usibye kwitabira amatora ya Tanzania, abatora bo mu birwa bya Zanzibar bifite ubwigenge bucagase na bo barimo batora perezida wabo.

Hussein Mwinyi, umukandida wa CCM muri Zanzibar, ni we watangajwe ko yatsinze ku majwi 76%.

Maalim Seif Sharif, wo mu ishyaka ACT-Wazalendo akaba ari we ukomeye mu bandi bari bahatanye, yagize amajwi 19%. Ni yo majwi ya mbere macye cyane agize mu matora ya perezida yose yitabiriye.

Ku wa kane, Bwana Seif Sharif yatawe muri yombi nyuma gato yo guhamagarira rubanda gukora imyigaragambyo, avuga ko amatora yabayemo uburiganya. Hashize amasaha macye yararekuwe amaze kuriha ingwate.

Related posts

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kwitiranya ifumbire n’umunyu

NDAHIRIWE JB

Canada:Abicwa n’ubushyuhe bukabije bakomeje kwiyongera

NDAHIRIWE JB

Mayor n’abakozi b’umujyi bishwe barasiwe ku biro byabo

NDAHIRIWE JB

Leave a Comment

Skip to toolbar