Image default
Amakuru

Min. Shyaka yakuyeho urujijo ku bibwiraga ko insengero zose zemerewe gukora

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasobanuye ibya 50% bemerewe kujya mu nsengero, akuraho urujijo ku bibwiraga ko ari insengero zose zemerewe gukora ariko zikakira ½ cy’abari basanzwe baziteraniramo.

Bamwe mu baturage bumvise umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020,  uvuga ko “Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu” bibwira ko bivuze ko insengero zose zemerewe gukora, ariko zikakira 50% by’abantu zajyaga zakira.

Mu makuru ya RBA yo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020, Minisitiri Shyaka yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitararanduka mu gihugu, bityo ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza, haba mu nsengero ndetse n’ahandi.

Yagize ati “Izo nsengero zifungura zigakora ni izemewe, ni izagenzuwe, zigasanga ibyo byose zisabwa bihari. Iriya 50% rero ntabwo ivuga insengero zose uko zakabaye, iravuga zazindi zujuje ibisabwa, zujuje amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19[…]zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa n’izindi”.

Yakomeje avuga ko umubare w’abajya mu nsengero wongerewe kuko byagaragaye ko icyorezo kigenda kigabanuka, ariko kandi ngo ntibikuraho ko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko insengero zikomeza kugenzurwa, ku buryo n’izitarafungura nizimara kugaragaza ko zujuje ibisabwa na zo zizagenda zifungurwa. Yanavuze ku nsengero zari zagaragaje ko zujuje ibisabwa zikemererwa gufungura, ariko nyuma zikaza kurenga ku mabwiriza zikongera gufungwa.

Imwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020:

Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero ntigomba kurenza abantu 75.

Abitabiriye kwiyakira mu bukwe ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 mu gihe batarenze 75.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rubavu: Abaturage basaga 100 bavuga ko babariwe ingurane idakwiye

Emma-Marie

Menya icyazanye intumwa za Perezida Félix Tshisekedi mu Rwanda

Emma-marie

France: Perezida Macron yatangaje ‘guma mu rugo’ ya kabiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar