Image default
Amakuru

Canada: Abantu babiri bishwe batewe icyuma i Québec

Abantu batari munsi ya babiri bishwe batewe icyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) naho abandi batanu barakomereka mu mujyi wa Québec muri Canada, nkuko polisi ibivuga.

Polisi yasabye abantu kuguma mu ngo zabo nyuma yuko umugabo “wambaye imyenda yo mu gihe cya kera” agabye igitero “ku bantu benshi” akoresheje intwaro ifite ubugi mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu.

Abapolisi bavuze ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 yatawe muri yombi mbere gato ya saa saba z’ijoro (01:00) zaho.

Ariko abahatuye bakomeje gusabwa kutava mu ngo zabo bakifungirana mu gihe iperereza rikomeje.

BBC yatangaje ko icyo gitero cyabereye hafi y’ahakorera inteko ishingamategeko, mu gace kabumbatiye amateka kazwi nka Old Quebec.

Amakuru ya mbere ajyanye n’icyo gitero yamenyekanye mbere gato ya saa yine n’iminota 30 za nijoro (22h30) ku isaha yaho.

Nyuma yo gutabwa muri yombi hafi y’agace k’ubucuruzi kazwi nka Espace 400e, uwo mugabo yajyanwe ku bitaro. Batanu bakomeretse na bo barimo kuvurirwa ku bitaro.

Abanyamakuru bari aho byabereye batangaje amafoto y’ahashinzwe ibirindiro bya polisi hanze y’inyubako y’inteko ishingamategeko.

Related posts

Ikigo gishinzwe imiturire cyakodesheje inzu y’Urukiko rw’Ikirenga mu buryo bufifitse

Emma-Marie

Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by’abaturage ziba zigamije

Emma-Marie

Abasirikare b’u Rwanda bari barashimuswe na FARDC barekuwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar