Image default
Abantu

Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida wa Real Madrid yishwe na coronavirus

Sanz wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Real kuva mu mwaka wa 1995 kugera mu wa 2000 muri icyo gihe Real yegukanye igikombe cya Champions League inshuro ebyiri. Akaba yaguye mu bitaro azize coronavirus.

Lorenzo Sanz Duran, umuhungu we, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Papa wanjye yapfuye. Ntiyarakwiye kurangiza ubuzima bwe muri ubu buryo. Ni umwe mu bantu beza cyane, b’umuhate mwinshi cyane kandi bakunda gukora cyane nigeze nabona mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid ni bo yari yarihebeye”.

Inkuru dukesha The Guadian  iravuga ko Sanz ariwe waguze abakinnyi nka Roberto Carlos, Clarence Seedorf na Davor Suker ubwo yayoboraga iyi kipe ya Real ifite ibikombe 33 bya shampiyona ya Espanye izwi nka La Liga.

Yatsinzwe amatora yo mwaka wa 2000 na Florentino Perez, ari na we uyoboye Real kugeza ubu.

Umuhungu wa Sanz, Fernando w’imyaka 46 y’amavuko, yakiniye Real Madrid kuva mu 1996 kugeza mu 1999, mbere yuko imyaka irindwi ye ya nyuma akina umupira w’amaguru ajya kuyisoreza muri Malaga.

 

Related posts

Prince Harry aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda

Emma-Marie

Musanze: Umukozi w’Umurenge wa Cyabingo yakubise uwahoze ari umugore we aramukomeretsa

Emma-Marie

“Abahanzi Nyarwanda Imana itubabarire uburaya dukoze muri iki gihe” Liza Kamikazi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar