Image default
Abantu

“Abagore bakwiye kwishimira imiterere nyayo y’imibiri yabo”

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare Kate Winslet yabwiye BBC ko abagore bakwiye kwishimira “imiterere nyayo [y’umubiri] yabo” nyuma y’uko muri filimi iheruka bamusabye kwicara yemye cyane kugira ngo ahishe ibinure (bamwe bita ibicece) biri ku nda ye.

Avuga kuri filimi ye nshya yitwa Lee, Winslet yavuze ko byari akazi ke kuba nk’uwo akina muri iyo filimi – umumurikamideli wahindutse umufotozi uzwi mu ntambara ya kabiri y’isi witwa Elizabeth ‘Lee’ Miller.

Avuga impamvu yanze kwifata uko atari, yavuze ko n’umukinnyi yakinaga nka we, Lee, “ntiyateruraga ibyuma cyangwa ngo akore siporo buri munsi. Yaryaga fromage/cheese, umugati, akanywa n’umuvinyu, kandi ntabigire ibintu birebire. Rero umubiri we wagombaga kuba woroshye.”

Winslet yavuze ko abagore bakwiye kwishimira “uko bari nyako, kuba boroshye no kuba wenda waba ufiteho ibicece bicye”.

Ati: “Tumenyereye kutabirebaho cyane no kutabyishimira. Ibihita biba ukibibona ni ukabigaya. Biratangaje uburyo abantu bakunda kunnyega abagore”. Winslet avuga ko iyi ngingo ari ikiganiro abantu bakwiye kugira.

Ati: “Ubuzima ni bugufi, sinshaka kuzareba inyuma ngo mvuge ngo ‘kuki natewe impungenge n’ibi bintu’, umva ntibikimpangayikisha”.

Winslet w’imyaka 48, ni umugore wakunze kuvuga ku bwisanzure bw’abagore kandi kenshi yamagana kunegura abagore ushingiye ku mubiri wabo.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Harper’s Bazaar magazine, Winslet yavuze uburyo arimo gukina iriya filimi Lee yasabwe kwicara yemye kurushaho kugira ngo ahishe “ibicece”.

Yagize ati: “Hari agace aho Lee yicara ku mucanga yambaye bikini. Umwe mu bagize itsinda ryayikoraga araza arambwira ngo ‘wakwicara wemye kurushaho’. Ndamubaza nti ‘kugira ngo mutabona ibicece byanjye? Si ubuzima bwawe!’ Nari nkomeje”.

Kate Winslet cover shoot and interview: Oscar-winning actress on  celebrating fame

Kate Winslet avuga ko ibyo yagiye asabwa byo kuba uwo atari we ku mubiri we atabyemeye ahubwo yakoraga ikinyuranyo.

Ati: “Uko imyaka ishira ngenda nishimira kuba uwo ndi we. Bimfasha gutuma ibitekerezo by’abandi bitambuka bikagenda”.

Kate Winslet ni Umwongerezakazi uzwi muri filimi zitandukanye yakinnye kuva mu 1994 nka Hamlet, Romance & Cigarettes, Avatar, iyatumye yamamara cyane ni Titanic yakinnye mu 1997.

@BBC

Related posts

Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye

Emma-Marie

Bagosora yapfuye

Emma-Marie

Umuyobozi wa OMS yagaragaje uburyo ibibazo by’abazungu bititabwaho kimwe n’iby’abirabura

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar