Image default
Ubuzima

Rubavu:Abaturage basobanuriwe iby’indwara y’ubushita bw’inkende

Inzego z’ubuzima zegereye umupaka U Rwanda rusangiye na Congo ziravuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima n’ubwo aka gace ariko kabonetsemo babiri ba mbere banduye indwara y’ubushita bw’inkende .

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi byegereye uyu mupaka buvuga ko buri ku gitutu kubera ko byegereye Republika ya Demokarasi ya Congo yagaragayemo abarwayi benshi ndetse hakaba n’abo imaze guhitana .

Bavuga ko abaturage bakwiye gukangukira ingamba zo kwirinda aho kugira ubwoba kuko iyo ibonetse kare ivurwa igakira .

Gusa benshi mu baturage twaganiriye twasanze bafite amakuru makeya kuri iyi ndwara ndetse hakaba n’abavuga ko bigoye kubahiriza ingamba zo kuyirinda.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Gihumba riri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu. Ni hafi cyane y’umupaka igihugu cya Congo gisangiye n’U Rwanda.

Abaturage, abaje gucuruza ndetse n’abaje guhaha baregeranye cyane nk’uko bizwi mu masoko yandi .

Ni mu gihe aka gace ariko kabonetsemo abarwayi ba mbere banduye ubushita bw’inkende. Ikindi ni agace kegereye cyane umupaka wa Congo, igihugu kimaze kubarura abarwayi babarirwa mu bihumbi mirongo barimo n’abo cyahitanye .

Bamwe mu baje muri iri soko nta makuru bafite kuri iyi ndwara . Imanizabayo Jean Pierre ni umwe mu bo nsanze muri iri soko.

”Nta muntu ndabona urwaye iki cyorezo cyakora numva ko gikomeye. Jye nakibonye gusa kuri telefoni.”

Abandi nka Dushimirimana Jean d’Amour bo ngo hari amakuru makeya bashoboye kumenya. Bazi neza ko kwegerana cyane ahantu nko mu isoko bishobora gukurura ibyago byo kwandura. Ariko ngo kubera ubuzima bagomba kubikora.

‘’Ntitwabura kugira ubwoba ariko tugomba kuza ahantu nk’aha kuko ari ho hari amaramuko. Nta kundi twabigenza.‘’

Inzego z’ubuzima muri aka gace kegereye umupaka zihamagarira abaturage kwirinda kuko iyi ndwara yandura cyane kandi ikaba yakwica uyirwaye mu gihe yaba atayivuje hakiri kare .

Muganga Oreste Tuganeyezu, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi avuga ko hariho impungenge mu nzego z’ubuzima kubera ko aka gace kegereye cyane igihugu cya Congo kandi hahoraho urujya n’uruza hagati y’abaturage b’impande zombi.

”Igitutu kituriho kuko indwara iri hafi yacu. Ariko ntitwifuza ko abaturage bagira ubwoba ahubwo turashaka ko bagira ubumenyi bwo kwirinda kandi bagahorana amakenga.”

Ku bavuga ko nta makuru ahagije bafite kuri iyi ndwara, Dr Tuganeyezu yemera ko ibi ari ukuri kubera ko indwara ari nshya bityo n’amakuru kuri yo akaba atari muri rusange.

Asanga inzego z’ubuzima n’iz’ubutegetsi zikwiye gushyira imbaraga muri uru rwego .

‘’Turashaka kongera uburyo bwo gutanga amakuru kuri iki cyorezo .Turifuza kuganira n’abakoresha umupaka kuko iyo bamaze kugera ku ruhande rwo hakurya (RDC) turashaka ko baba bafite amakuru. Uwo babonye afite ibiheri ku ruhu bakirinda kumukoraho’’.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko zashoboye kubona abarwayi 4 kandi ko bose bavuwe bagakira .

Nta ngamba zikomeye zari zafatwa ku bijyanye n’ubu bushita ndetse Muganga Tuganeyezu agasanga ibintu bitazagera nk’aho byageze mu bihe bya COVID ubwo ubutegetsi bwafataga ingamba zirimo no kubuza abaturage gusohoka ingo zabo.

Gusa ,mu gihe igihugu cyitegura itangira ry’amashuri mu cyumweru gitaha, guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ingamba zo kurwanya ko ubu bushita bwagera mu mashuri.

Abanyeshuri bose bagomba guhagurukira ahantu hamwe kandi bakemererwa kwinjira mu mamodoka uko bamaze gupimwa niba nta waba yaranduye iki cyorezo.

@BBC

Related posts

Ibihugu by’Afurika birasabwa gushira amakenga urukingo rwa ‘AstraZeneca’

Emma-Marie

Abaganga bagaragaje isano iri hagati ya diabete n’indwara zo mu kanwa

Emma-Marie

Covid-19: Imfungwa n’Abagororwa basaga 200 bakingiwe-Amafoto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar