Image default
Abantu

Col. Stella Uwineza yavuze icyatumye yinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Col. Stella Uwineza ubarizwa mu Ngabo z’Igihugu zirwanira mu Kirere, yavuze ko ibiganiro bagejejweho n’abasirikare ubwo bari mu Itorero ry’Igihugu bakirangiza amashuri yisumbuye, byamubereye imbarutso yo kwinjira mu gisirikare.

Ni ikiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Imyaka 30: Umugore mu iterambere’.

Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mbaraga igihugu cyashyize mu guteza imbere umugore none ubu akaba nawe ari inkingi ya mwamba mu guteza imbere igihugu.

Col Uwineza yavuze ko guhabwa amahirwe nk’umwana w’umukobwa byamufashije gukabya inzozi yari afite kandi ageze mu gisirikare yitwara neza.

Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye twari mu ngando batuganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta. Twaganiriye n’inzego z’igisirikare. Nkunda cyane Ibiganiro twagiranye n’abasirikare, hari harimo abagabo n’abagore.”

Yakomeje agira ati “Cyane ko twakoraga ingando twambaye impuzankano za gisirikare numvise ko uwo mwenda ntawukuramo. Ingando zagiye kurangira nafashe icyemezo cyo kujya mu gisirikare.”

Col Uwineza yakomeje avuga ko nyuma yo gufata icyemezo cyo kwinjira mu gisirikare yoherejwe kwiga hanze ibijyanye na electrical engineering abirangiza abona n’ipeti rya Lieutenant.

Ati “Uyu munsi twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore nanjye ndi Colonel w’umugore, ufite inshingano z’akazi ndetse n’iz’umuryango.”

Yakomeje agira ati “Ndubatse umugabo wanjye ntabwo ari umusirikare nkaba mfite n’abana. Ni inshingano zitoroshye zisabwa zose kuzinoza. Ikidufasha ni ubushake n’ishyaka n’ubuyobozi buduha amahirwe hagendewe ku byo dushoboye.”

Col Uwineza yasabye ababyeyi kwita ku bana babo no kubashyigikira mu nzozi zose bafite.

@RBA

Related posts

Ihurizo ry’ubuzima kuri ‘Fatuma’ wakoraga akazi ko kuvura amavunane

Emma-marie

Musanze: Kutamenya gusoma byatumye basinya inyandiko yabakuje mu mitungo yabo

Emma-Marie

Uwahoze ari indaya atubwiye ‘cachet’ y’amayobera yatewe mu kiganza

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar