Image default
Politike

Mu Rwanda, imipaka n’ingendo zihuza uturere n’imijyi byafunzwe

Guhera mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Werurwe saa tanu na mirongo itanu n’icyenda (23h59), ibyemezo bikarishye biratangira gukurikizwa mu Rwanda kugirango hakimirwe icyorezo cya COVID19.

Itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe, Edouard Ngirente, riravuga ko uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59) hashyizweho ingamba nshya zo gukumira Koronavirusi  zikaba zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa.

Mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya niho abarwaye Coronavirus mu Rwanda barwariye

Hafashwe ingamba zikomeye

-Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi,

-Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM,

*Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

* Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe.

*Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza.

*Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

*Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

*Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

* Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa,

*Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi,

*Utubari twose turafunzwe, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’umutekano gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kandi Abanyarwanda basabwa kwita ku mabwiriza bahabwa.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM,

 

Icyo abanyarwanda basabwa

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Biruta, yavuze ko buri muturarwanda akwiye kumva ko izi ngamba zafashwe zigamije kumurinda.

Ati “Ibihugu byabyitwayemo ku buryo butandukanye hari ibihugu byafashe ingamba rugikubita bituma imibare y’abarwaye itagenda yiyongera cyane. Hari abandi babigenzemo buhoro biza kugera aho batangira gufata ingamba icyorezo cyabarushije imbaraga kuburyo ibihugu bimwe bisigaye byanga no kwakira abarwayi kuko ntaho bafite ho kubashyira, twe twavuze rero tuti reka dufata ingamba rugikubita abarwayi bataraba benshi”.

“Izi ngamba zigomba kumvikana ko ari uburyo bwo kurinda abanyarwanda buri wese akumva ko ari ingamba zigamije kumurinda ku giti cye[…]Gushyiraho abajya kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa ntibyari bikenewe. Buri wese abe umugenzuzi wa mugenzi we.”

Minisitiri w’Ubuzima Ngamije Daniel yabwiye RBA ko guhagarika ingendo bigamijwe kwirinda ko abarwayi bari I Kigali bajya kwanduza abazima bari mu ntara.  Ati“Dufite abarwayi bataraba benshi icyo tugomba kwirinda nukugirango abarwayi bari I Kigali bajye mu ntara bakajyanayo ubu burwayi bityo tukagira amatsinda y’abarwayi iKigali no mu turere”.

U Rwanda kandi rwaherukaga guhagarika ingendo z’indege ziva n’izinjira mu Rwanda zitwaye abagenzi harimo na RwandAir, ariko indege z’imizigo zo zikomeza gukora.

Ingendo z’indege zarahagaritswe hasigaye iz’indege zitwara ibicuruzwa

Min Ngamije yakomeje ati“Abari mu Ntara bashaka kuza I Kigali kubera impamvu z’uburwayi bazajya berekana transfer, abandi bashaka kuza I Kigali kubera impamvu zikomeye kandi zumvikana bazajya babimenyesha inzego z’ibanze zibahe icyangombwa”.

Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi itanga integuza ko bitewe n’uburemere bw’ikibazo, igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero cyemejwe ku wa 14 Werurwe 2020 gishobora kongerwa, ndetse kigashyirwa ku zindi nzego.

Aya mabwiriza mashya asimbuye arimo ayatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, utubari two mu mujyi tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro naho mu cyaro dufunge saa moya. Ubu twose twafunzwe.

Inzego z’ubuzima ziratangaza ko ziteguye gufasha umuntu wese wagaragaraho icyorezo cya Covid-19 kimaze kugaragara mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda.

Ibyo barabitangaza bashingiye ku bikoresho bafite harimo n’ibyumba by’akato ku barwayi n’ubumenyi buhagije mu gutahura ibimenyetso by’iyo ndwara.

Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kwisiga umuti mu ntoki wica za mikorobe ni byo bisabwa buri mu wese winjiye by’umwihariko mu ivuriro mu rwego rw’ubwirinzi ku cyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azaburanishirizwa Arusha

Emma-marie

“RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo”

Emma-Marie

Perezida Kagame asanga guhangana n’ingaruka za COVID19 bisaba ubufatanye bw’ibihugu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar