Image default
Amakuru

Abanyamakuru basabwe kudaceceka igihe bahohotewe

Tariki ya 02/11/2023, U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru “International Day to End Impunity for Crimes against Journalists” (IDEI).

Kuva mu 2019, buri mwaka umuryango w’abibubye wibutsa buri wese kurwanya umuco wo kudahana ibyaha byibasira abanyamakuru.

Uyu mwaka wa 2023, ibikorwa byo kuzirikana uyu munsi mpuzamahanga byabereye I Washington muri Amerika, ariko mu Rwanda naho habaye igikorwa cyo kuzirikana uyu munsi cyateguwe n’abanyamakuru n’abanyamakuru bibumbiye mu muryango RJSD uharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development).

Ni igikorwa cyahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyaha byibasira abanyamakuru, abanyamategeko ndetse n’abakora mu nzego z’iyubahira tegeko (las enforcement institutions).

Gonzaga Muganwa, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, asobanura ko ibyaha byibasira abanyamakuru bigenda bigabanuka mu Rwanda kubera ubufatanye bwa Police y’igihugu, RIB n’urwego rw’abanyamakuru.

Ati: “Mu bihe byashize wasanganga ibyaba byibasira abanyamakuru ari byinshi ariko urebye muri iki gihe byaragabanutse.Twifuza ko byarangira burundu ndetse n’abakoze ibyo byaha bagahanwa.”

Jean Paul Ibambe, ukunze kunganira abanyamakuru mu by’amategeko avuga ko abakorera ibyaha abanyamakuru bakwiye guhanwa.

Ati: “Ni ngombwa ko uwakoze icyaha agomba kubiryozwa. Ni kenshi ngo twumva ko umunyamakuru yahohotewe, bamumeneye ibikoresho ariko ugasanga birangiriye aho. Uwakoze ibi aba akwiye kubiryozwa”.

Umunyamakuru Louise Uwizeyimana, yagaragaje ko hari abantu bakoresha inyungu zabo bwite, bagacecekesha itangazamakuru, bagamije guhisha ukuri ngo ntikujye ahagaragaraga.

Umuvugizi wa RIB ‘urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha’ Dr Thierry Murangira asobanura ko abanyamakuru bagomba kwitandukanya n’ibyaha kandi bakamenya uburenganzira bwabo.

Ati: “Turasaba abanyamakuru kumenya amategeko, bakirinda icyaha. Ikindi ni uko bagomba kumenya ko niba hari umuntu wabahohoteye bakwiye guharanira uburenganzira bwabo bagatanga ikirego hakiri kare”.

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’u Rwanda ishinzwe itangazamakuru (RMC) asobanura ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abanyamakuru gutanga ibirego.

Asobanura ko ubu buryo bushya bakiri kubunoza neza, bukaba butegerejweho korohereza abanyamakuru bahohotewe gutanga ikirego cyabo, kigakurikiranwa, uwarenganye akarenganurwa.

SRC:RJSD

Related posts

Musanze: Mu rugo ‘Saa moya’

Emma-marie

U Rwanda rwahawe akayabo ko kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kwitegura ibyorezo

Emma-Marie

Perezida Kagame yifurije Karidinari Kambanda imirimo myiza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar