Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine arashima uruhare rw’abahinzi n’aborozi bagira mu gutunga Abanyarwanda bityo ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose mu kubaba hafi hagamijwe kurushaho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 aho u Rwanda rwifatanyije n’abatuye isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ni umunsi wabereye mu murenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga, ukaba usanze u Rwanda ruhagaze neza mu kwihaza mu biribwa.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti : “Imirire iboneye, ibidukikije bibungabunzwe n’ubuzima bwiza kuri bose.”
Minisitiri Mukeshimana yashimiye abahinzi ibikorwa byabo byiza, abibutsa ko batunze igihugu ndetse n’abatuye isi muri rusange kubera ko abantu bose barya.
Yagize ati : “ Ni byiza rero ko dufata umwanya tukaza tugashima abantu bakora uwo mwuga, tukabashimira imirimo myiza mukora.”
Mu buhinzi n’ubworozi, icyo asaba abahinzi ngo nukugira ngo ubuhinzi n’ubworozi bukorwe kinyamwuga, bityo bukurwemo umusaruro mwiza uhagije, ufite ubwiza kandi mwinshi.
Hagamijwe gufasha abahinzi gutanga umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, Leta y’u Rwanda yagennye ifumbire y’ubuntu ku bahuje ubutaka, inashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka.
Ibi ni ibikorwa bishimwa n’abaturage barimo Nsabiyeze Gabriel wo mu murenge wa Rongi akarere ka Muhanga na Mukakamana Claudine bashima inama bahabwa mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barusheho kongera umusaruro no gusagurira amasoko.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO mu Rwanda Coumba Sow ashima u Rwanda uburyo rwitwara mu kubona ibiribwa, mu gihe miliyoni 272 zigize umubare w’abafite inzara muri Afurika.
Impamvu inzara ikomeza kubaho muri bimwe mu bihugu byo muri afurika nkuko akomeza abishimangira ngo byatewe n’icyorezo cya Covid 19, intambara za hato na hato, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi, agasanga ibi bibazo byose nk’Abanyafurika bishoboka ko byarwanywa, bikarandurwa.
Yagize ati : “Icyo nishimira cyane hano mu Rwanda ni uko ibyo bibazo byose duhangana nabyo kandi tukabihashya bityo, akaba ari nta nzara dufite mu gihugu. Niyo mpamvu nshaka gushimira abahinzi n’aborozi uyu munsi.”
Kuri uyu munsi habaye ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, gutanga inka, guha abana indyo yuzuye no gutanga ifumbire mvaruganda.
Yanditswe na Rose Mukagahizi