Image default
Ubutabera

Prince Kid ntiyakatiwe

Byari byitezwe ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge  mu mujyi wa Kigali   rutangaza ibihano  mu rubanza ubushinjacyaha  buregamo   Ishimwe Dieudonne  ‘Prince Kid’ wateguraga amarushanwa  y’ubwiza.

Ariko urukiko  rwatangaje ko  rushaka kubanza kumva  bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha.

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye benshi mu banyamakuru na bamwe mu bo mu muryango wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.Gusa we n’abamwunganira 3 ntibagaragaye mu cyumba cy’urukiko.

Umucamaza  yavuze ko n’ubwo urubanza rwari rwapfundikiwe  ariko rwongeye gupfundurwa  bitewe n’uko  hari  bamwe mu batangabuhamya  urukiko rushaka kumva.

Rwasobanuye ko  mu gusesengura ibisobanuro byatanzwe  rwasanze  ko habaho ibisobanuro by’inyongera rugahamagaza  abo batangabuhamya  bari bumviswe gusa  mu bugenzacyaha.

Umucamanza yavuze ko  abo batangabuhamya bazumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype  ku itariki 15 z’ukwezi  gutaha kwa 11 ngo uregwa Ishimwe Dieudonne nawe ari mu rukiko nawe akazashobora no kubahata ibibazo.

Urukiko rwavuze ko ibyo byose bizabera mu muhezo nk’uko n’urubanza mu mizi rwabereye mu muhezo.

Ibyaha byakorewe byakorewe ba nde?

Ishimwe yatawe muri yombi muri Mata (4) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize.

Agitabwa muri yombi yakurikiranwaho ibyaha 3:

  • gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
  • gusaba cyangwa  gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • guhoza undi ku nkeke bifitanye isano  n’imibonano mpuzabitsina

Mu kwezi kwa gatanu byari byatangajwe ko akuriweho icyaha cyo gusambanya undi ku ngufu.

Uyu  munsi  byatangajwe ko ibyo byaha  Ishimwe Dieudonne  yabikoreye abakobwa  4 nk’uko urukiko rwabivuze ariko amazina yabo akaba atatangajwe kuko abo bakobwa bahawe  ibimenyetso by’inyuguti (code) mu mwanya w’amazina yabo.

Mu gihe rwapfundikirwaga bwa mbere , ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka 16. Uregwa we ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa.

Uru ni rumwe manza zigarukwaho cyane kandi zitavugwaho rumwe mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma y’ibyo birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Uru ni rumwe mu manza zigarukwaho cyane kandi zitavugwaho rumwe mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma y’ibirego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

@BBC

Related posts

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Biguma avuze uko bene wabo 75 biciwe muri ISAR-Songa

Emma-Marie

Nyaruguru: Umugabo akurikiranweho gusambanya abana 3 bari mu kigero cy’imyaka 6

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar