Image default
Ubukungu

Amafaranga Leta igenera VUP yayakubye inshuro zisaga 65 mu myaka 12

Guverinoma y’u Rwanda imaze gukuba incuro zisaga 65 ingengo y’imari igenera gahunda ya VUP mu myaka 12 imaze itangiye. Icyakora ntabwo abagenerwabikorwa b’iyi gahunda irabageraho bose 100% kubera ingengo y’imari idahagije.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Habisoni Pascal wo mu Karere ka Musanze yahawe akazi muri VUP mu mirimo yo guca amaterasi ndetse n’imirwanyasuri mu murenge atuyemo wa Gashaki, umwe mu yo iyi gahunda yatangiriyemo ku ikubitiro.

Uyu mugabo uvuga ko yahembwaga amafaranga y’u Rwanda 1 500 ku munsi yarangije gukora ako kazi akuyemo asaga ibihumbi 800 ayaheraho yiteza imbere.

Icyakora Habisoni avuga ko ubuzima bwe bwatangiye guhinduka nyabyo mu mwaka wa 2017 ubwo yafataga inguzanyo ya mbere muri koperative Umurenge Sacco binyuze muri gahunda ya VUP, atangiza ububiko bw’ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye.

Abaturanyi be na bo bashimangira ko ibyo uyu mugabo amaze kugeraho abikesha VUP ari urugero rw’ibishoboka.

Mu nkingi 3 z’ingenzi ziri muri VUP, gahunda y’inkunga y’ingoboka ni yo yonyine imaze kugera mu mirenge yose yo mu gihugu uko ari 416, mu gihe gahunda y’inguzanyo ziciriritse n’imirimo y’amaboko zo zimaze kugera mu mirenge isaga 300  kandi na bwo 70% by’abagenerwabikorwa bujuje ibisabwa ni bo babona akazi muri gahunda y’imirimo y’amaboko kubera ingengo y’imari idahagije.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA Gatsinzi Justin avuga ko icyifuzo ari uko inkingi zose za VUP zagera ku bagenerwabikorwa bose.

Ati “Amafaranga ntabwo arahaza ngo inkingi zose zigere mu mirenge yose icyarimwe ariko ni yo ndoto, ni cyo cyifuzo cya Leta, ni cyo cyifuzo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Aho twumva mu mwaka w’ingengo y’imari utaha igenamigambi [plan] dufite ni iry’imirenge yose ariko iyo igihe kigeze hasuzumwa ya mikoro.”

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 itangirana ingengo y’imari ya miliyari imwe na miliyoni 58 mu mirenge 30, ni ukuvuga umurenge umwe muri buri karere. Gusa uko imyaka ishira ni ko yakomeje kwaguka igera no mu yindi mirenge ndetse n’ingengo y’imari irongerwa aho kuri ubu igeze kuri miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

iriba.news@gmail.com

Related posts

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

Emma-Marie

Amerika yahaye U Rwanda miliyari 605Frw yo kurufasha kuzamura iterambere

Emma-marie

Ihurizo rikomeye ku cyasimbura inkwi mu nganda z’icyayi mu Rwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar