Image default
Amakuru

Gatsibo: Abaturiye inkambi ya Nyabiheke babangamiwe n’insoresore z’impunzi zambura umuhisi n’umugenzi

Bamwe mu baturiye Inkambi ya Nyabiheke  bavuga ko bakorerwa urugomo n’insoresore z’impunzi ziyibamo zibambura zikanabakomeretsa zigahita zirukankira mu nkambi. 

Bamwe mu batuye Kagari ka Nyabishwamba mu Murenge wa Gatsibo, bavuga ko ahitwa mu Mburamazi hahindutse indiri y’insoresore zo mu Nkambi ya Nyabiheke zambura umuhisi n’umugenzi.

Nduwayo Daniel ni umwe mu baturage babwiye Iriba News ko yasagariwe n’izi nsoresore. Ati “Nahanyuze ari saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba numva abantu barangundiriye mpindukiye mbona n’insoresore eshatu turagundagurana banyambura telephone hamwe n’amafaranga ibihumbi bibiri nari mfite bahita birukankira mu nkambi. Kubera ko umuturage usanzwe atemerewe kwinjiramo nahise nikomereza ndataha.”

Umugore utifuje ko izina rye ritangazwa nawe yavuze uko yambuwe n’izi nsoresore. Ati “Iyo uri umugore cyangwa umukobwa uhanyuze uba ufite ingorane zikomeye bakwambura ibyo ufite byose. Ubu singitinyuka kuhanyura ndi njyenyine kuko no ku manywa bambura umuhisi n’umugenzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Iriba News ko iki kibazo kiri gukurikiranwa. Yagize ati “Iki kibazo turakizi twanakiganiriye mu nama y’umutekano utaguye tunabiganira n’ubuyobozi bw’inkambi[…] Uretse kuba ari impunzi iyo bakoze amakosa barabibazwa ndetse bashobora no kujyanwa mu nkiko.”

Arakomeza ati “Twari twatangiye ‘investigation’ dufatanyije n’inzego z’umutekano kuko bariya bantu hari igihe bakora amakosa bakirukira mu nkambi kuko bazi ko umuturage atabakurikiranayo.Twasabye abaturage kujya baduha kandi twizeye ko ikibazo kizacyemuka kuko nta munyarwanda, nta muturarwanda uri hejuru y’amategeko.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko Inkambi ya Nyabiheke ibamo impunzi zisaga ibihumbi  14. 622 bose bakaba bakomoka muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Photo: Kigali Today

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abacuruza amata y’Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse

Emma-Marie

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta igihe kirekire- Dr Bizimana

Emma-Marie

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi washakishwaga yishwe n’igituntu mu 2006

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar